Afghanistan: Abantu 11bapfuye, 30 barakomereka mu gushyingura Guverineri.

Kur’uyu wa kane, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko byibuze abantu 11 bishwe, abandi 30 barakomereka mu gitero cyagabwe ku musigiti uri mu majyaruguru ya Afghanistan, ahaberaga umuhango wo gushyingura guverineri wishwe ku wa kabiri. n'umwiyahuzi.

kwamamaza

Yagize ati: “Uyu munsi, ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, abanzi ba Islam baturikirije umusigiti wa Nabawi wo mu mujyi wa Faizabad (...), ubwo umubare munini w'abaturage bari bitabiriye uwo muhango wo guha icyubahiro Nisar Ahmad Ahmadi, guverineri w'intara ya Badakhshan.”

Mu itangazo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yamaganye icyo gikorwa yise icy’ubugome cyagabwe n’abanzi.

Nubwo bimeze bitya, kuva Abatalibani bafata ubutegetsi muri Kanama (08) 2021, ubwo birukanaga ku butegetsi guverinoma yari ishyigikiwe n’Amerika, umutekano usa nuwiyongereye. Itsinda ry’umutwe w’intagondwa wa Leta ya Kisilamu (IS), riracyakomeza guhungabanya umutekano kuri guverinoma y’Abatalibani.

Ku wa kabiri, nibwo IS yatangaje ko ari yo nyirabayazana y'iyicwa rya Nisar Ahmad Ahmadi; guverineri w'inzibacyuho, wishwe n’umwiyahuzi wari mu modoka yuzuye ibisasu wagonze imodoka ye.

Umushoferi wa guverineri na we yarapfuye, abandi batandatu barakomereka.

Kuva abatalibani basubira ku butegetsi, IS yagabye ibitero bitandukanye, yica kandi ikomeretsa abantu babarirwa mu magana, bimwe muri byo bikaba byibasiye abanyamahanga cyangwa ahari inyungu z’amahanga hagamijwe guhungabanya leta y’abatalibani.

IS n'Abatalibani basangiye ingengabitekerezo ya kisilamu y'Abasuni, ariko ubu IS irashaka ko hashyirwaho  icyitwa " califat " ku isi, mu gihe Abatalibani bifuza kuyobora Afghanistan yigenga.

 Jun 8, 2023 - 15:47