Ubufaransa: Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida yagumishirijweho igihano mu bujurire.

Urukiko rw'ubujurire rwa Paris rwemeje igihano cy'uwahoze ari umukuru w'igihugu cy'Ubufaransa kubera ibyaha birimo ruswa. Kur’uyu wa gatatu, kuya 17 Gicurasi,nibwo uru rukiko rwashimangiye igifungo cy'imyaka itatu, ibiri muri yo ikaba yasubitswe

kwamamaza

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko mu myaka itatu, ibiri yasubitswe naho umwe usigaye  azambara igikomo cya elegitoroniki kizifashishwa kumukurikirana, bivuze ko Nicolas Sarkozy atazajya muri gereza. Icyakora uyu mugabo wahoze ari Perezida yahise agaragaza ko ashaka kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Ubusanzwe urukiko rw'ubujurire rwa Paris rwemeje igihano cyatanzwe ku rwego rwa mbere, ku ya 1 Werurwe (03) 2021. Sarkozy w’imyaka 68 yakatiwe yicaye ku ntebe y’abaregwa atuje cyane.

Nicolas Sarkozy ni we wa mbere wahoze ari perezida wakatiwe igifungo, mugihe Jacques Chirac; wahoze ari umujyanama we, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri mu mwaka w’ 2011 mu rubanza rw’imirimo mpimbano mu mujyi wa Paris.

Thierry Herzog; wahoze ari umwunganizi we mu mategeko na Gilbert Azibert; wahoze ari umucamanza mukuru, na bo bahamwe n'icyaha cyo kugirana imikoranire ya ruswa hamwe na Nicolas Sarkozy mu mwaka w’2014 maze bakatirwa igihano kimwe.

Urukiko rw'ubujurire rwemeje kandi ko Sarkozy yambuwe mu gihe cy’ imyaka itatu uburenganzira bw’umuturage w’umufaransa, bivuze ko atemerewe ibyo leta igomba umuturage ndetse no gutora n’ibindi…. Yambuwe kuba mu myaka 3 adakorerwa n’umunyamategeko Me Herzog.

Ku ya 13 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwasabye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ku baregwa batatu, ariko bo bahakanaga icyo cyaha cya ruswa. Sarkozy wahoze akomeye yakomeje guhakana uko ashoboye ibirego yaregwaga, yemeza ko atigeze akora ibyo bikorwa bya ruswa.

Sarkozy waburanishijwe ku rubanza rwa Bygmalion, abangamiwe no guba yaburana ku nshuro ya gatatu, aho PNF , ku wa kane, yasabye ko yakoherezwa mu igororero bitewe no kuba yarahawe inkunga n’igihugu cya Libya, ubwo yiyamamazaga mu matora yasize abaye umukuru w’igihugu muri 2007.

Iyi dosiye irimo kandi abahoze ari abaminisitiri batatu bo ku butegetsi bwe.

Abunganira mu mategeko Nicolas Sarkozy bahise batangaza ko bajuririye icyemezo cy’urukiko  mu  rukiko rusesa imanza. Ubwo yaravuye mu rukiko, Jacqueline Laffont wunganira Nicolas Sarkozy, yagize ati: " nibiba ngombwa, Tuzakomeza ku nzira ya nyuma y'amategeko."

 May 17, 2023 - 16:29