
Ubwitabire bw'abasura igicumbi cy'ubunyarwanda baracyari bake
Jun 2, 2025 - 17:10
Abaturiye Igicumbi cy'ubunyarwanda giherereye ku Ishuri rya Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko ubwitabire bw'abanyarwanda bahasura bukiri hasi ugereranyije n'amateka hafite ndetse n'icyo havuze ku banyarwanda muri rusange.
kwamamaza
Ku ishuri rya Nyange riherereye mu karere ka Ngororero, mu ntara y'uburengerazuba, hashyizwe Igicumbi cy'ubunyarwanda hashingiwe ku mateka y'ubutwari bwagaragajwe n' abahoze ari abanyeshuri bahigaga banze kwivangura mu moko, ubwo bari babisabwe n'abacengezi, ahubwo bagahitamo kwitwa izina rimwe 'ABANYARWANDA'.

Nubwo aya mateka akomeye ndetse afite igisobanuro gishikamye ku bunyarwanda, abahaturiye bavuga ko babona abanyarwanda batahasura uko bikwiye, bagasaba ko byahinduka.
Umwe muribo yagize ati:" Njye mvuka hano, hashobora gucamo nk'ukwezi cyangwa abiri nta bantu baza hano muri visite kugira ngo bamenye amakuru ya kino kigo n'amateka, ntabwo navuga ngo ni cyane, ni gahoro."
Yongeraho ko" urebye abantu bahaza ni abahafite abana bahiga. N'abanyamahanga ni bake cyane."
Undi ati:"Ugereranyije n'amateka ya hano, mbona hadasurwa cyane. Iyo turebye hirya no hino mu gihugu, abantu nibake bahagera kugira ngo bahigire kubw'amateka ahari. Bikwiye gushyirwamo imbaraga."
Deo Nkusi; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'urwego rushinzwe intwari z'igihugu, Impeta n'imidari by'ishimwe CHENO, yemeza ko hakirimo inzitizi, ariko ubukangurambaga bugomba gukomeza.
Ati:"Haracyari iyo mbogamizi y'umuhanda kuko nk'abantu baza muri za bus bitaborohera. Ariko bigiye koroha kuko turizera ko iyo mbogamizi y'umuhanda igiye kuvaho."
Yongeraho ko "n'abantu ku giti cyabo baraza ariko urumva ntibyoroha cyane kubona umuntu wo kubasobanurira. Ntabwo twakohereza umuntu wo gusobanurira umuntu umwe, twohereza umuntu iyo ari groupe y'abantu benshi. Hose tugerageza gukangurira abantu kuhasura no gushyiraho inyigisho zabafasha kugira ngo bamenye za ndangagaciro, bamenye kirazira, nabo ubwabo babe intwari."
Ku rundi ruhande, Uwiringiyimana Jean Claude; Umuyobozi wungirije w'Inteko y' umuco, avuga ko abanyarwanda bagenda bahindura imyumvire ku gusura ingoro ndangamurange.
Ati:" imibare y'abaaura ingoro ndangamurage igenda izamuka. Mu cyerekezo ni uko muri 2029, iyo dufite ubu twaba tuyikubye kabiri. Niba turi mu bihumbi birenga 200, nibura muri 2050 tuzaba dufite umubare rusange w'abasura (atari urubyiruko gusa)rugeze nko ku bihumbi 500.
Mu mwaka 2001, nibwo Leta y'u Rwanda yashize abanyeshuri b'i Nyange mu cyiciro cy'IMENA mu ntwari z'u Rwanda. Ubutwari bwabo bugaragara ku gicumbi cyo mu murenge wa Nyange.
Iki gicumbi kirimo ingoro ndangamurage igizee n'ibice 3. Igice cya mbere kigaragaza amateka y'ubumwe bw'abanyarwanda, ikivuga ku gitero ccyagabwe ku banyeshuri b'i Nyange bakanga kwivangura ndetse n'igice cya gatatu kirimo ubutumwa bugaragaza ivangura icyo ari cyo hamwe n'uburyo bwo kurirwanya.
@INGABIRE GINA/ Isango Star-Ngororero.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


