Ubwikorezi bwo mu kirere bwinjirije u Rwanda miliyoni 160 z’amadolari

Ubushakashatsi bushya bw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubwikorezi bwo mu kirere (IATA) bugaragaza ko mu mwaka wa 2023 uru rwego rwinjirije u Rwanda miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika, bingana na 1.1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Uru rwego kandi rwatanze akazi ku bantu 42,000, barimo abakora mu bikorwaremezo by’indege, mu nganda, mu bukerarugendo ndetse no mu bikorwa bifitanye isano nabyo.

kwamamaza

Muri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bigera kuri toni 16,500 hifashishijwe indege.

Kamil Alawadhi, Umuyobozi wa IATA mu karere ka Afurika n’Abarabu, yavuze ko u Rwanda rwahisemo gushyira ubwikorezi bwo mu kirere ku isonga mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Yagize ati: “Rwanda rwatumye ubwikorezi bwo mu kirere bugira uruhare mu bukerarugendo, rushora mu bikorwaremezo bigezweho, kandi rwuzuza amahame mpuzamahanga ajyanye n'umutekano." 

Yongeraho ko urunrwego ruzakomeza gutera imbere bitewe no kuba U Rwanda rwaratangiye gukoresha kare ikoranabuhanga rigezweho ryo gukurikirana amakuru y’abagenzi (API-PNR) ndetse bituma ruba icyitegererezo ku bindi bihugu.

Hari kandi gukomeza kwibanda ku bikorwaremezo birambye, kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi, ndetse n'ibindi ku rwego rw'akarere, byose bitanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

IATA yagaragaje kandi inkingi eshatu z’ingenzi u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga ndetse zizarushako guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Izo zirimo kubaka ibikorwaremezo bihendutse kandi birambye, aho u Rwanda ruri kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera.

Harimo kandi ishyirwaho ry' ikigo kizatangirwamo amahugurwa mu rwego rwo kuzamura ubushobozi n'ubumenyi bw'abakozi bakora muri uru rwego. Iki kigo cyitwa Rwanda Civil Aviation Training and Innovation Center. Gusa IATA ivuga ko hakenewe gushorwa byinshi mu mahugurwa no mu ikoranabuhanga kugira ngo uru rwego rukomeze gutanga akazi ku rubyiruko.

Kuba nanone u Rwanda rwarashyizeho Politiki yo guha visa abasuye u Rwanda bageze ku kibuga cy'indege n'uburyo bwa e-visa, byorohereza abanyamahanga bashaga kurusura. Ibi kandi bijyana ko kuba u Rwanda ryarinjiye mu Isoko Rusange ry’Ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (SAATM), kwitabira gahunda za ICAO zigamije gukoresha lisansi zirambye ndetse no kwinjira muri gahunda ya CORSIA bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gukurikiza amahame mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Raporo iheruka igaragaza ko bitewe n’izamuka ry’ingendo n’ibicuruzwa, uruhare rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu bukungu bw’u Rwanda rwakomeje kuzamuka uhereye muri 2023.

 Sep 5, 2025 - 14:02