Ubwenge bukorano buzafasha kunoza no kwihutisha imirimo

Kuri uyu wa 5 w'icyumweru dusoje, Abanyamakuru 15 b'ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa y'iminsi ine ku ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano rizwi nka artificial intelligence mu rurimi rw'icyongereza.

kwamamaza

Binyuze mu mushinga nterankunga w’Abadage Giz hamwe na UNESCO, abanyamakuru b’ibitangazamakuru 15 bikorera mu Rwanda byasoje amahugurwa y’iminsi ine aho ngo bijyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano.

Iyi akaba ari gahunda y’ubukangurambaga ndetse no kugerageza kubigeza kuri benshi nkuko umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi bw’ibitangazamakuru n’abanyamakuru Afrimedia akaba n'umujyanama mu nama njyanama y'umujyi wa Kigali, Mme Solange Ayanone abivuga.

Ati "impamvu aya mahugurwa yateguwe icyari kigenderewe cyane nuko hari politiki irebana n'ubwenge bw'ubukorano mu Rwanda yatowe n'u Rwanda mu mwaka ushize, iki gikorwa ni kimwe mu bukangurambaga burimo gukorwa kugirango abantu bamenye ibikubiye muri iyo polike. U Rwanda rurashaka kuba igihugu cy'ikitegererezo muri Afurika mu birebana n'ubwenge bw'ibikorano".  

Abahuguwe baravuga ko bahungukiye byinshi bizatuma banoza akazi neza kandi vuba ibyo bikanafasha ababakurirana umunsi k'umunsi.

Habumuremyi Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda ARJ, yavuze ko koko ikoranabuhanga ari ryiza kandi mu nzego zose ariko ko abo bahuguwe kuri iyi nshuro bagomba gukoresha ubu bwenge buremano bitondera ibyo bahawe naryo aho kuryizera 100%.

Ikoranabuhanga rya artificial intelligence ni ubwenge bukorwa n’abantu bugakoreshwa mu ikoranabuhanga ritandukanye ubu rikaba ari irigezweho ku isi aho hari n’impungenge ko mu bihe biri imbere rishobora kuzakura abantu ama miliyoni ku mirimo yabo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 12, 2024 - 09:01