Ubwandu bwa Virusi itera SIDA bukomeje kuba ikibazo mu rubyiruko

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yagiranye ibiganiro na Minisiteri y’ubuzima hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ku bikorwa mu gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo mu Rwanda.

kwamamaza

Mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’ubuzima n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC, Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, babajije icyakorwa ngo ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugabanuke mu rubyiruko.

Hon. Clotilde Mukakarangwa ati "hakorwa iki koko kugirango buri muntu wese yumve ko SIDA ari icyorezo tugomba kuyitaho cyane cyane mu rubyiruko, hashyirwa imbaraga he? twabigenza gute?"

Hon. Umuhire Adrie nawe ati "uru rubyiruko turarwegera gute? n'ubwo abantu bazahajwe na SIDA batababonye ariko kugirango bamenye n'ubukana bw'iki cyorezo barusheho kwirinda".

Urubyiruko rutandukanye rugaragaza ko hari rumwe mu rubyiruko rujya mu busambanyi kuko batagitinya icyorezo cya SIDA, bagifita nk'indwara isanzwe.

Bizumuremyi Simeon ati "basigaye bavuga ngo SIDA mbi ni inzara, ushobora guhura n'umuntu wabyibushye kubera yariye ikinini ugahura n'undi wananutse kubera inzara ukavuga ngo wawundi unanutse niwe uyirwaye ukayobera kuri umwe ubyibushye". 

Mukamana Solange nawe ati "urubyiruko ntabwo bakoresha uburyo bwo kwirinda cyane". 

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana agaragaza ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo ruhangane n’icyorezo cya SIDA ariko ikibazo gisigaye mu rubyiruko.

Ati "ahantu twasanze hakiri ikibazo ni mu rubyiruko cyane cyane mu bavutse mu myaka 15-24 ishize, niho dusanga na bake bakiri kuyandura ariho hari umubare munini, nubwo virusi itera SIDA kwandura yagabanutse cyane ndetse n'abayirwaye bakabona imiti ariko mu rubyiruko niho tugifite akazi".   

Mu mpera z’umwaka wa 2023 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryashyize u Rwanda mu bihugu 5 ku isi byabashije kugabanya icyorezo cya SIDA, aho ubwandu bushya buri ku kigero cya 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya buri mu rubyiruko.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Feb 20, 2024 - 07:54