Ubuzima bwa Papa buri mu bibazo: Vatican yatangaje ko agiye kongera kubagwa.

Vatikani yatangaje ko Papa Francis, ufite imyaka 86, yabazwe byihutirwa ku gicamunsi cyo kur'uyu wa gatatu, ku ya 7 Kamena (06), i Roma, kubera ibibazo afite mu mara. Ibitangazamakuru butandukanye bivuga ko itsinda ry'abaganga bamukutikirana bavuze ko ashobora gutinda mu butaro.

kwamamaza

Matteo Bruni ukuriye itangazamakuru muri saint-siège, yatangaje ko kubagwa kwa Papa byari ngombwa bitewe no kuba ibimenyetso byari bikomeje kwiyongera, nk'uko byatangajwe n'itsinda ry'abaganga be.

Bavuze ko ibyo bishobora gutuma amara iminsi myinshi mu bitaro.

Mbere yo kujya mu bitaro yabagiwemo, Papa yabanje kugaragara imbere y'imbaga y'abakirisitu bari bateraniye kuri Mutagatifu Petero, abona kujyanwa ku bitaro bya kaminuza ya A. Gemelli, aho yagombaga kubagirwa amara.

Ubuzima bwe buri habi

Matteo yanavuze ko "Iki gikorwa cyateguwe mu minsi yashize n'itsinda ry'ubuvuzi rifasha Papa, byabaye ngombwa kubera indwara idakira itera syndromes zisubiramo, zibabaza kandi zikabije."

Mu gitondo cyo ku wa kabiri nibwo Papa Francis ukomoka muri Argentine yajyanywe mu bitaro bya gemelli kugira ngo akorerwe isuzuma, ariko Vatican ntiyatangaza ibyavuye muri iryo suzuma. 

Muri Nyakanga(07) 2021, Papa yamaze  iminsi icumi mur'ibi bitaro kubera ko yari yabazwe mu buryo bukomeye.

Nanone mu mpera za Werurwe (03), Papa Fransis yamaze iminsi itatu avurwa mu bitari kubera indwara z'ubuhumekero.

Ubuzima bwa Papa Francis,  Jorge Bergoglio mu mazina ye y'ukuri, watowe nka Papa muri 2013, bukomeje kwibazwaho, uzafata inshungano ze cyangwa se Papa uzamusimbura, cyane ko hari amakuru avuga ko ashobora kwegura kubera impamvu z'uburwayi bukomeje kumugaragaraho. 

 Jun 7, 2023 - 14:29