Ubwongereza: Ingendo z’indege nyinshi zasubitswe kubera urubura.

Ubukonje ndetse no kumanuka k’urubuga rugenda rugwa hasi mu murwa mukuru w’Ubwongereza, London, byateje ikibazo gikomeye ku bibuga by’indege bitandukanye byaho. Ingendo z’indege nyinshi zirimo izagombaga guhaguruka kuva ku mugoroba wo ku cyumweru kugeza mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere zahagaritswe bitewe inzira itari meze neza.

kwamamaza

Ikibuga cy’indege cya Stansted giherereye mu majyaruguru ya London/Londres  gikoreshwa cyane na sosiyete ihendutse yitwa  Ryanair, hifashishijwe Twitter , cyaraye gitangaje ko iki kibuga cy’indege gifunze by’agateganyo kugira ngo  inzira zaho zitunganywe.

Yavuze ko bitewe n’ikirere kibi, indege zagombaga kugira ihungabana bituma ingendo nyinshi zo mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere zihagarikwa.

Iyi sosiyete y’indege ya Ryanair yatangaje ko kugwa k’urubura byahungabanyije ingendo z’indege zagombaga guhagurukira ku bibuga by’indege bya Stansted na Gatwick, bombi byo mu majyepfo y’umurwa mukuru, London.

 Ivuga ko ibi bibuga byafunzwe by’agateganyo ijoro ryose bituma indege zagombaga kugenda muri ayo masaha zihagarikwa.

 Ku mbuga nkoranyambaga, Abagenzi benshi bagaragaye ko bari baheze ku bibuga by’indegemu murwa mukuru bifashishije amashusho berekana urubura rwinshi rugwa hasi , n’indege zitabona uko ziva aho ziri.

 BBC yatangaje ko ku cyumweru, ingendo z’indege zirenga 50 zo ku kibuga cy’indege cya Heathrow gikoreshwa cyane kurusha ibindi bibuga by’I London, zahagaritswe kubera igihu cyatewe n’igihe cy’ubukonje.

Mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere, urubura n’igihu cyari mu muhanda cyateje ikibazo ingendo z’imodoka kuri grand axes izenguruka London biteza ubucucike bw’ibinyabiziga.

 Abagenzi ba gari ya moshi nabo bakererewe bikomeye ndetse abandi bibaviramo gusubika ingendo zabo, mugihe izindi nzira zari zahungabanye.

 Ubwongereza bumaze iminsi buri mu bukonje bukabije,aho  hamwe n'ubushyuhe bwagabanutse bugagera kuri dogere selisiyusi 10 murinsi ya zero mu turere tumwe na tumwe.

Kugwa k’urubura n’ubukonje bikomeje kwiyongera, cyane  mu majyaruguru n’amajyepfo y’Ubwongereza, nubwo ikigo cy'iteganyagihe (MET) cyerekana ko muri uyu mwaka ikigero cy’ubushyuhe kidasanzwe.

MET yatanze impuruza y’ibara ry’umuhondo yerekana uko urubura n’ubukonje biziyongera mu turere dutandukanye, cyane cyane mu majyepfo ashyira Iburasirazuba ndetse n’amajyepfo ashyira Iburengerazuba ndetse no mu majyaruguru ya Scotland.

(@AFP)

 Dec 12, 2022 - 11:10