Turkey: Bane batawe muri yombi bazira gushyira ku karubanda ibijyanye n’umutingito.

Polisi ya Turkey yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bw’ubushotoranyi ku bijyanye n’umutingito wabaye mu rukerera rwo ku wa mbere, warufite uburebure bwa 7.8, ugashegesha Amajyepfo shyira Iburasirazuba bw’iki gihugu.

kwamamaza

Umutingito wabaye ndetse ugakurikirwa n’undi wahitanye abantu babarirwa muri 5 000 muri Turkey ndetse no Syria, ababarirwa mu bihumbi barakomere ndetse n’amamiliyoni babura aho kuba mur’iki gihe biriya bice byugarijwe n’ubukonje bwinshi. Benshi baraye hanze kubera gutinya ko haza undi mutingito ukongera ibibazo.

Polisi ya Turkey yatangaje ko abo bantu bane yabataye muri yombi nyuma yo kuvumbura konti zabo zasangiye ubutumwa bw’ubushotoranyi bugamije guteza ubwoba n’umuhangayiko.

Icyakora, itangazo rya Polisi ryo kur’uyu wa kabiri, ntiryagaragaje igikubiye muri ubwo butumwa bwabo batawe muri yombi.

Nimugihe yavuze ko ubushakashatsi bwagutse bukomeje gukorwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Turkey, Imbuga nkoranyambaga zuzuyemo ubutumwa bw’abantu binubira ko nya mbaraga ziri gushyirwa mu gutabara no gushakisha abagizweho ingaruka aho batuye, cyane cyane muri Hatay.

Itangazo rya polisi ryagize riti: “Aderesi n’aho amakuru y’abaturage basaba ubufasha bari ahita agenzurwa kandi bigakurikiranwa.”

Turkey yashyizeho itegeko rikumira amakuru y’ibihuha mu Ukwakira 2022, rihana abakwirakwiza amahuru y’ibihuha, aho bahabwa igifungo kugeza  ku myaka itatu.

@AFP.

 Feb 7, 2023 - 12:10