Senegali: Umunyapolitiki ukomeye yagejejwe imbere y’ubutabera kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.

Ousmane Sonko; mayor wa Zighuinchor ndetse wamaze gutangaza ko azahatana mu matora ya perezida w’iki gihugu azaba muri 2024, yagejejwe imbere y’urukiko kur’uyu wa kane ku cyaha cyo gufata ku ngufu inshuro nyinshi umugore witwa Adji Sarr wahoze akora mu nzu ikora massage.

kwamamaza

Sonko yagejejwe imbere y’urukiko acungiwe umutekano ku buryo bukomeye, aho abapolisi n’abasilikari (gendermerie) bari bashinzwe mu mihanda yo mu murwa mukuru Dakar ari benshi.

Ibi byiyongeraho kuba inshuti ya Sonko yatangaje ko ubwo yinjiraga mu rukiko atanyujijwe mu muryango usanzwe ukoreshwa.

Uretse ibi kandi, kugera ku rukiko rwahamagaje Soko rwari rurinzwe ndetse za bulende zirimo abajandarume zari zoherejwe I Dakar zari ziri muri ako gace ndetse no mu gace Sonko atuyemo kitwa Keur Gorgui.

Za bariyeri zitandukanye ndetse n’inzego z’umutekano nazo zari zahawe gucunga umutekano aho hose. Igipolisi cyari cyashyizwe imbere kugira ngo gikumire ibibazo byigeze kuba muri Werurwe(3) muri 2021.

 Ihamagara rya Ousmane Sonko rimaze igihe risa niryasinziriye. Ariko kur’uyu wa kane nibwo bwa mbere Sonko yisobanuye mu mizi imbere y’ubucamanza ku birego aregwa.

 Iki kirego cyagejejwe imbere y’ubutabera kuva muri Werurwe ( 2021) . umucamanza mukuru yamaze kumva ubuhamya bwa Adji Sarr, ariwe wareze Sonko ndetse n’abaho yakoraga mu nzu ya Massage.

Nimugihe Ousmane Sonko yavuze ko ariwe ubwe wisabiye ubutabera kumva ubusobanuro bwe.

 Nov 3, 2022 - 18:02