Africa y’Epfo yasabye urukiko gutegeka Israeli guhagarika intambara muri Gaza.

Africa y’Epfo yasabye urukiko mpuzamahanga rw’umuryango w’abibumbye ruri I Haye gutegeka Israeli igahita ihagarika ibikorwa byayo byose bya gisilikari muri Gaza. Iki gihugu gishinja Israeli gukorera Jenoside abanyapalestine batuye muri Gaza , ariko Israeli yo ikabihakana.

kwamamaza

Ubu busabe bwagarutsweho  kur’uyu wa kane , ku ya 11 Mutarama (01) 2024, ubwo uru rukiko mpuzamahanga [ ICJ/ CIJ] rwatangiraga kumva Africa y’Epfo ku kirego cyayo imbere y’ubucamanza bwa ONU.

Africa y’Epfo yasabye kandi uru rukiko kwemeza ko Israeli iri gukora jenoside muri Gaza nk’ibikubiye mu kirego cyayo yagejeje muri uru kiko mpuzamahanga mu kwezi gushize k'Ukuboza (12).

Ku rundi ruhande ariko, mbere yuko uru rukiko rwumva ibisobanuro bya Israel kur’uyu wa gatanu, yari yabihakanye.

Yavuze ko yashyizeho uburyo bwo kurinda no kuburira abasivile b’abanyapalestine nk’aho hatangwa impapuro ziburira hifashishijwe indege igenda izita ku mazu agiye kugabwaho ibitero. Iruhande rw’ibi, inavuga ko igamije kwivuna no kurandura umutwe wa Hamas wayigabyeho ibitero bikomeye ku ya 7 Ukwakira (10) 2023, bigahitana abaturage bayo bagera ku 1400, abandi 240 bagashimutwa.

Gusa Africa y’Epfo ivuga ko Israeli idakwiye kwitwaza iki gitero mu rwego rwo kurimbura abasivile bo muri Gaza.

Inavuga ko iki gihugu cyafashe abasivile kikabafungira hamwe kugira ngo bazicwe n’inzara ndetse n’indwara. Ibi babishingira ku kuba intambara yarasunikiye aba baturage mu nzara, aho ishobora kubica hamwe n’indwara kubera ibitero bya Israeli bidatanga uburyo bwo kubagezaho n’ubutabazi, ubwinshi bw’inkomere ndetse n’ibindi byagiye bitangwaza n’impuguke zitandukanye zirimo iz’imiryango mpuzamahanga.

Nimugihe kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye Unrwa, yaburiye ko abanyapaletine bo muri Gaza bazagorwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitewe n’ibyo bamaze kunyuramo mur’iyi ntambara imaze amezi atatu itangiye.

Uretse imibare ya minisiteri ishinzwe ubuzima ya Hamas igaragaza ko abantu bagera ku 23 357  bamaze gupfa biganjemo abagore, abana n’urubyiruko, abandi bagera ku 60 000 bakomeretse, Iri shami rinavuga ko abanyapalestine barenga 80 000 bahatiwe kuva mu byabo kandi bugarijwe n’ibibazo ndetse no kutabona ubutabazi bukwiriye.

Icyakora Israeli ivuga ko yashyizeho uburyo butandukanye bufasha aba kugera aho bagera hatekanye ndetse n'inzira zo kugezwaho ibya ngombwa nkenerwa by’ibanze.

Isaac Herzog; Perezida wa Israeli aherutse gutangaza ko nta byago kandi biteye ubwoba byabayeho nko kumva igihugu cye gishinjwa gukora jenoside.

Avuga ko ibitangazwa na Africa y’Epfo nta kuri kwabyo, ahubwo ibitero byayo bigamije kurandura umutwe wa Hamas washatse gukuraho leta y’abayahudi.

Ibitangazamakuru byo muri Israeli bivuga ko Israeli yamagana ibi birego, kandi ko nta kwikunda kurimo, ashubwo icyo ikora ari ukwirinda nyuma y’ibitero bya Hamas byo mu Ukwakira (10).

Mu butumwa bwaraye butangajwe mu rurimi rw’icyongereza, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israeli, yashimangiye ko igihugu cye kiri kurwanya Hamas, atari abaturage ba Palestine.

Ati: “ tubikora mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga.”

Gusa amajwi yakomeje kuzamurwa avuga ko ibibera muri Gaza ari amahano kandi bitubahirije amahame agenga intambara n'iyubahiriza ry'uburenganzira bwa muntu, ndetse bidakwiye ku gihugu nka Israeli kizi ibya jenoside [iyakorewe abayahudi].

Adila Hassim,uhagarariye Africa y’epfo muri uru rubanza, avuga ko ibyo Israeli iri gukora muri Gaza bihuye n’urugamba yanyuzemo rwa Apartheid ndetse n’ibyaha bya jenoside mugihe iki gihugu kizi kandi cyemeje ibikubiye mu ngingo ya 2 y’amasezerano avuga kuri jenoside.

Ibi nibyo baheraho bavuga ko ibitero byagabwe na Hamas kuri Israeli bidakwiye kuba urwitwazo rwo kurenga ku masezerano mpuzamahanga kuri Jenoside, nk’uko Africa y’Epfo yabigaragarije urukiko mpuzamahanga kur’uyu wa kane.

Ronald Lamola ; minisitiri w’ubutabera wa Africa y’Epfo, yavuze ko “ nta gikorwa na kimwe cya gisilikari gikwiye ku butaka bw’ikindi gihugu, ni ukurengera (…)  ntibyasobanura kurenga ku masezerano.”

Ubwo yahuraga na Blinken Antony; ukuriye dipolomasi ya America, Mahmoud Abbas ; Perezida wa Palestine yagaragaje ko Gaza idakwiye gutandukanwa na leta ya Palestine. Ati: “ ntirwakwemera  ukugerageza kose ko kurandura abaturage bacu muri Cisjordani, muri Yerusalemu, no muri Gaza."

Impuguke mu bijyanye na politike nazo zishinja Israeli gukora amahano yahitanye inzirakarengane. Kugeza ubu, abana 8 000 nibo bivugwa ko bamaze kwica n’ibi bitero byatangiye ku ya 7 Ukwakira (10), 2023.

Nubwo bimeze bitya ariko, ntibyabujije ko ibitero bya Israeli muri Gaza bikomeza mu majyepfo na rwagati muri Gaza, kur'uyu wa kane, ubwo urubanza rwatangiraga.

@RFI, BBC

 Jan 11, 2024 - 16:33