Russia:Yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 azira kuvuga ku ntambara yo muri Ukraine.

Kur’uyu wa gatatu, Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye umunyamakuru, witwa Maria, igifungo cy’imyaka 6 kubera igitekerezo yatanze kinenga ku gitero cy’ingabo z’iki gihugu muri Ukraine, ubuyobozi buvuga ko biri mu rwego rwo kurwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi kur’iki gitero.

kwamamaza

Iki cyemezo ni icya nyuma mu ruhererekane rw'imyanzuro ikomeye mu mategeko mashya abayinenga bavuga ko agamije guhana icyaha cyo kunenga ibikorwa by'ingabo.

Komite ishinzwe gukora iperereza ku byaha bikomeye, yatangaje ko Maria Ponomarenko w'imyaka 44 yakatiwe azira gukwirakwiza amakuru yari azi ko ari ibinyoma ku ngabo za Moscou.

Uyu munyamakuru yakatiwe mu mujyi wa Barnaul wo mu majyepfo ya Siberia, aho yakoreraga ikinyamakuru cyandika cya RusNews.

Muri Werurwe(03) umwaka ushize, yakurikiranyweho kwandika ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n'igitero cyagabwe ku nzu y’imikino yaberaga mu mujyi wa Mariupol , ku cyambu cya Ukraine cyaje kugenzurwa n’Uburusiya nyuma yo kugotwa igihe kirekire.

Muri icyo gitero, Leta ya Kiev ndetse n’Iburengerazuba bashinja leta ya Moscou kwica abaturage babarirwa mu magana,ariko Uburusiya burabihakana.

Maria Ponomarenko yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 mugihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa  imyaka icyenda.

Ponomarenko yatawe muri yombi muri Mata (04) umwaka ushize mu mujyi wa Saint Petersburg, umujyi wa kabiri w’Uburusiya, nyuma za koherezwa i Barnaul.

Itsinda rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry'amategeko[ OVD-Info] ryatangaje ko Umwunganizi we mu mategeko yagaragaje impungenge ku buzima bwo mu mutwe bwa Ponomarenko, avuga ko bwifashe nabi ndetse anasaba ko yakwivuza.

Nyuma y’umwaka ushize, Kreml yohereje ingabo muri Ukraine, Uburusiya bwashyizeho amategeko mashya ahana ibyo abayobozi babona ko ari ibinyoma cyangwa byangiza isura y’ingabo z’Uburusiya n’ibitero byabo.

 Feb 15, 2023 - 11:22