
Abarimu basaga 500 baretse kwigisha bajya gucukura zahabu no guhinga
Nov 20, 2025 - 16:42
Inzego z'uburezi mu ntara ya Ituri yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abarimu basaga 500 bo mu bice bya Mambasa, Djugu, Irumu n’umujyi wa Bunia bamaze guhagarika kwigisha guhera muri Nzeri, bakajya gucukura Zahabu no guhinga Cocoa. Yavuze ko ibyo byagize ingaruka ku myigire y'abanyeshuri.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ku wa 19 Ugushyingo (11) 2025 n'umugenzuzi ushinzwe uburezi muri EPST Ituri I, Yvon Abwasele, ubwo hakorwaga ikizamini kidasanzwe cyo kwinjiza mu kazi abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bashya bagomba gusimbura abavuye mu kazi.
Yavuze ko abarimu barenga 500 bo mu Ntara ya Ituri bamaze guta akazi k’uburezi bajya gucukura amabuye y'agaciro ya Zahabu no guhinga Cocoa.
Abwasele yavuze ko muri Mambasa honyine, abarimu barenga 30 bahagaritse kwigisha nyuma y'ukwezi kumwe amashuri atangiye, bahitamo kujya kwibanda ku gihingwa cya Cocoa. Avuga ko ibyo byongeye ibibazo mu burezi muri ako gace kari gasanzwe gafite imbaraga nke mu barimu.
Ubuyobozi bwa EPST Ituri I buvuga ko igenda ry’aba barimu rishobora guhungabanya cyane ireme ry’uburezi no kubangamira gahunda y’imyigishirize , kuko abanyeshuri benshi basigaye batabona ababigisha bahagije.
Hari impungenge kandi ko gutinda gushyira mu myanya abaasimbura byarushijeho guteza ikibazo mu mashuri yo muri utwo turere.
Abayobozi b’urwego rw’uburezi barasaba ko ibikorwa byo gushaka abarimu bashya byihutishwa kugira ngo hatabaho gusubira inyuma mu kwimakaza ireme ry’uburezi muri Ituri.
@Radiookapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


