
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare bwasabye abafite ibibanza mu mujyi wa Nyagatare bitubatse kubyubaka
May 5, 2025 - 09:23
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare burasaba abafite ibibanza mu mujyi wa Nyagatare bitubatse kubyubaka kuko begerejwe ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo ireshya n'ibirometero 25.5 mu rwego rwo gutuma uyu mujyi waguka ugatera imbere.
kwamamaza
Umujyi wa Nyagatare nk’umwe mu mijyi yo mu ntara y’Iburasirazuba yunganira Kigali, hashyizwemo ibikorwaremezo nk’imihanda ya kaburimbo izenguruka umujyi wose kugira ngo bifashe mu iterambere ryawo.
Ku baturage bo muri aka karere bavuga ko ibyo bikorwaremezo byashyizwemo, byahinduye isura y’umujyi wa Nyagatare bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yatambutse. Bavuga ko bitewe n’iyo mihanda yubatswemo, byoroheje ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ku binyabiziga.
Ikorwa ry’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare, rigomba kujyana no kubaka inzu zigezweho zigaragaza ko ari umujyi koko, ariko haracyagaragara ibibanza bitubatse bikeneye kubakwa.
Kuri iyi ngingo, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko bakoranye inama n’abafite ibyo bibanza basabwa kubyubaka barabyemera, bityo akabasaba gushyiramo agatege kuko begerejwe ibikorwaremezo.
Ati "haracyari ibibanza bitubatse, turicara tugatumira abantu bafite ibyo bibanza bitubatse tukaganira, twakoze urutonde rw'abantu bafite aho hantu hamaze kugera ibikorwaremezo ariko bene byo bakaba batarahubaka, twakoze urutonde buri muntu turamuhamagara turicara agenda atubwira gahunda afite zo kugirango yubake, ubwo ni ugukomeza gukorana n'abafite ibyo bibanza kugirango byubakwe".
Mu guteza imbere umujyi wa Nyagatare n’urubyiruko rukabyungukiramo, hari kubakwa ubusitani kuri hegitari eshatu, buzaba burimo interineti izafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, ngo ibyo bikozwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kutongera kujya kuvumba interineti.
Mu rwego rwo kwagura umujyi, mu kagari ka Mirama harimo kubakwa ibirometero bitatu bya kaburimbo.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


