Ubuyobozi bwa Sainte Trinite de Nyanza bwasabwe gukemura ibibazo bikigaragaramo cyangwa kigafungwa!

Ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko bwasabye ko ibibyanye n’isuku, imyitwarire y’abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo muri “Saint Trinite de Nyanza” byakosoka, bitabaye ibyo mu mwaka utaha w’amashuli uzatangira mu kwezi kwa cyanda, ishuri ntirizafungure imiryango. Ni nyuma mur’iki kigo hagaragariye ibibazo birimo abanyeshuri banywa itabi, abarimu bagatera inda abanyeshuri n’ibindi.

kwamamaza

Muri Nyakanga (07), umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya “Saint Trinite de Nyanza” riherereye mu Murenge wa Kigoma, yafatiwe mu cyuho bari gukuriramo inda umunyeshuri, ari kumwe n’abarimu batatu.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagaragaje ko umwe muribo, akekwaho kuba yarateye inda uwo munyeshuri, ndetse basanze yamaze no kunywa imiti iyikuramo agahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko yaba abarezi n’abanyeshuri biga kur’iri shuli, bamwe muri bo bafite imiyitwarire idahwitse irimo kunywa itabi, ikinyabupfura gike, ndetse n’ibindi….

Ntazinda Erasme; uyobora akarere ka Nyanza iri shuli riherereyemo, avuga ko nyuma y’ibyahagaragaye batangiye ubugenzuzi.

Avuga ko hari ibyo ubuyobozi bwasabye iri shuli kuzuza, ati: “Twagerageje kuganira n’ubuyobozi bw’ishuli, dukorana inama dusesengura ibibazo birimo. Hari ibyo twasabye ubuyobozi bw’ishuli kugira ngo rishobore gukomeza gukora: harimo kubanza gukosora ibyo bibazo byose.”

“twabigaragaje muri raporo yanditse tubigenera ubuyobozi bw’ishuli ndetse duha copy abandi bayobozi barimo na Minisiteri y’uburezi kugira ngo dufatanye gukemura kiriya kibazo.”

Ntazinda avuga ko ibyo ubuyobozi bw’ishuri bwasabwe, biramutse bidashyizwe mu bikorwa ritakwemererwa gufungura imiryango mu mwaka w’amashuri utaha.

Ati: “ba nyiri ishuli bwabonye raporo, batumenyesheje ko bahinduye ubuyobozi kugira ngo babashe kubona ubuyobozi bubasha gukemura ibibazo koko. Hari rero n’ibyo byose twabagejejeho tuzabanza gufata umwanya tugasuzuma ko byashyizwe mu bikorwa mbere y’uko ishuli rikomeza, kuko rikomeje kuriya ntabwo ryaba rirerera igihugu nk’u Rwanda.”

“ ubwo rero turizera ko bari mu murongo mwiza ko bashobora kubikemura kugira ngo umwaka utaha bazabashe gukomeza gukora. Ibibazo byose twabonyemo bigomba kubanza gukemuka harimo ibyo by’imyitwarire y’abayobozi ubwabo, imyitwarire yo gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuli, isuku mu kigo, ndetse no kugabanya ubucucike muri ririya shuli.”

Ku rundi ruhande, Itegeko riteganya ko iyo gukuramo inda biteye ubumuga bikemezwa n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Byatera urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Aug 1, 2023 - 15:17