Ubutwari bw'abanyeshuri b'i Nyange, ikitegererezo mu kwimakaza inkingi y'ubumwe no kurwanya ivangura

Mu gihe buri taliki ya 18 Werurwe u Rwanda ruzirikana ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe ruvuga ko abanyarwanda bakwiye gufatira ikitegererezo ku butwari aba bagaragaje bagasigasira ubumwe nk’abanyarwanda kuko ariyo ntwaro yatuma hakomeza kubakwa u Rwanda rubereye abanyarwanda.

kwamamaza

Mu ijoro rya taliki 18 Werurwe 1997 nibwo abacengezi binjiye mu ishuri rya Nyange basaba abanyeshuri bigaga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu mashuri yisumbuye kwitandukanya bakurikije amoko, barabyanze baratsimbarara bavuga ko bose ari abanyarwanda ibyatumye hari n’abahatakariza ubuzima.

Kwanga kwivangura bagasigasira ubumwe byatumye aba banyeshuri bashyirwa mu ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena, ababashije kurokoka icyo gitero cy’abacengezi mu buhamya batanga, bashimangira ko ubu butwari bagaragaje babukomora kuri leta y’ubumwe icyo gihe yari imaze imyaka micye ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’ 1994.

Twagirumwami Thomas d’Aquin, Umubyeyi wa Mujawamahoro Marie Chantal wahagurutse mbere y'abandi akavuga ko bose ari abanyarwanda bikamuviramo kuhasiga ubuzima, avuga ko ubutwari umukobwa we yagaragaje yari yarabutojwe kuva akiri muto, agasanga n'abandi babyeyi bakwiye kugaragariza abana babo ubumwe nka kimwe mu byatuma bakurana ubutwari nk’ubwo.

Ati "ntabwo ariwe wenyine n'abana bavukana bose kugeza n'uyu munsi barangwa n'ubumwe biturutse ku bumwe narimfitanye na Madamu wanjye, ababyeyi ubwabo bagombye kugirana ubumwe bugaragarira mu bikorwa abana babyaye".   

Ngarambe François, Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, ashimangira ko ubutwari umuntu abwitoza agasaba abanyarwanda gufatira icyitegererezo ku ntwari z’u Rwanda zarukuye ahabi.

Ati "ugomba kwitoza kuko kugirango ube intwari ntabwo babivukana barabyitoza, babyitoza bagira imico myiza, bakundana, bitoza umurimo unoze, bitoza kubahiriza indangagaciro bakangurirwa mu mashuri no mu bindi bitaramo bahuriramo n'ababakuriye, ku banyarwanda bose aho twavuye ni habi ariko twahavanywe n'intwari, umunyarwanda wese agomba kugerageza kwigana izo ntwari zabohoye u Rwanda".    

Abanyeshuri ubu biga kuri iri shuri rya Nyange bavuga ko baterwa ishema n'ubutwari bwagaragajwe n'izi Mena ndetse ngo bibasigira isomo ryo gusigasira ubumwe berekanye.

Umwe ati "kuba twiga hano ni byiza cyane kuko badutoza no kuba twamenya Intwari zabonetse kuri iki kigo, twumva natwe twagera ikirenge mu cyabo".    

Ku wa 12/09/2001 nibwo aba banyeshuri uko ari 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena. Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe aza kwitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi nawe yitabe Imana muri 2018 azize indwara.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 19, 2025 - 10:18