Ubumenyi buke, imwe mu mpamvu ituma urubyiruko rutitabira gutanga amaraso.

Urubyiruko ruravuga ko rufite ubumenyi buke kuri gahunda yo gutanga amaraso ndetse n’inzitizi irubuza kwitabira iki gikorwa. Ubuyobozi bw’ishami ry’ ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima rifite mu nshingano gutanga amaraso, buvuga ko kongera ubukangurambaga aricyo gisubizo mu kongera ubushake bw’urubyiruko usanga rukiri hasi mu bwitabire.

kwamamaza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima [RBC ] kigaragaza ko abatanga amaraso mu Rwanda biganjemo abafite imyaka iri hagati ya 35 na 45, mugihe ugejeje 45 aba asigaranye imyaka 15 yo gutanga amaraso kuko biteganyijwe ko  umuntu ayatanga kugeza ku myaka 60 gusa.

Ku ruhande rw’abakiri urubyiruko, ni ukuvuga abafite iri hagati y’imyaka 18 na 35, ubwitabire bwabo buri hasi cyane kandi ari bo bakabaye bafite igihe kirekire cyo gutanga amaraso.

Mu kiganiro Isango Star yagiranye na rumwe mu rubyiruko, rwagaragaje ko ibi rubiterwa n’ubumenyi buke, bityo rugasaba ko hakongerwa ubukangurambaga ku bari  muri icyo kigero.

Umwe yagize ati:“ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukubyanga cyangwa se ngo ni ubushake bukeya ahubwo ni ubumenyi bukeya kubera ko ibi bintu hakenewe ubukangurambaga mu rwego rwo kugira ngo buri muntu uwo ari we wese abashe kumva ko iki gikorwa [gutanga amaraso] ari cyiza cyane.”

Undi ati: “ akenshi abajeune bagira ubwoba bakavuga ngo wenda nintanga amaraso nshobora kurwara! Hari ibyo bavuga ngo nutanga amaraso uzagira umuvuduko w’amaraso [hypertension]…”

Yongeraho ko “ikindi ni ukumva ko nta yindi nyungu bari bukuremo”

“bishobora kuba ari ubwo bwoba cyangwa se ubumenyi buke kuko  habagaho kugira ubwoba iyo watanze amaraso ko ushobora kugira ikibazo mu buzima busanzwe. Gusa nyine bagiye bashishikarizananjye numva nshobora kuba najya kuyatanga.

Uyu musore ukiri muto warumaze gutanga amaraso anavuga ko “Ariko nanone kuba nayatanze ndumva meze neza kandi kuva natangira kuyatanga, nta kibazo ndagira.”

Dr. Muyombo Thomas; Umuyobozi mukuru w’Ishami ryo gutanga amaraso muri RBC,yavuze ko hari ingamba zafashwe zigamije kuzamura ubushake bwabo.

Yagize ati: “Imbogamizi ikunze gutuma rimwe na rimwe aba-jeune badatanga amaraso ni ukubura amakuru ariko icyo ubukangurambaga buba bugamije ni ugutanga ayo makuru kugira ngo bamenyeko nibura n’icyo gikorwa kibaho.”

“ ikindi rimwe na rimwe hari abagira inzitizi zo kubona uburyo bwo kuva aho bari bajya aho ibikorwa byo gutanga amaraso bibarizwa. Cyane cyane buriya aba-jeune usanga aria bantu badafite ubushobozi, bakiri kwiyubaka. Rero harebwe ingamba zigamije gutuma ikibazo nk’icyo gikemuka harimo kwegereza serivise zo gutanga amaraso abakeneye kuyatanga ndetse mu minsi ya vuba muzabona uburyo bwashyizweho bwa ‘Bus’,

Dr. Muyombo avuga ko ubwo buryo bwa Bus bugamije korohereza abashaka gutanga amaraso, ati:“ ni uburyo bwo kwegereza abantu servise zo gutanga amaraso, bakayatangira aho baherereye kandi bameze nk’abari kuri rimwe mu mashami y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, ryo gutanga amaraso.”

U Rwanda rusanzwe rufite intego y’uko mu mwaka w’2025, abanyarwanda bose bakenera imiti n’amaraso bazaba bayabona byihuse ku kigero cy’100%.

Prof. Claude Muvunyi; Umuyobozi mukuru  w’Ikigo cy’u Rwanda  gishinzwe ubuzima,RBC, asaba buri mu nyarwanda kugira uruhare rwe kugira ngo iyo ntego izagerweho.

Ati: “mu Rwanda hakwiriye ko haboneka amasashe ibihumbi 120 ku mwaka kugira ngo hizerwe ko abarwayi bose, uwakenera amaraso ayabone. Ni muri urwo rwego hagenda hafatwa ingamba zigamije gukangurira abaturarwanda kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso kugira ngo iyo ntego igerweho.”

Kugeza ubu, imibare ya RBC igaragazako muri 2022, abakeneye amaraso, bayaboneye ku gihe ku kigero cya 99%. Ni mu gihe kandi ku wa kabiri, Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda, ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, yatangije Itsinda ryitwa ‘Intwari Club 25’, rizahurizwamo abantu biyemeje gutanga amaraso ahabwa abarwayi bayakeneye, bakayatanga ku buryo buhoraho.

Ku ikubitiro 25 bamaze kwinjira muri iri tsinda bakaba basabwa gushishikariza abandi banyarwanda by'umwihariko urubyiruko kugira umutima wo gufasha abakeneye amaraso kuyabona.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Feb 15, 2023 - 10:39