Ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho mu gihembwe cyanyuma cy’umwaka wa 2023

Banki nkuru y’u Rwanda BNR iravuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho mu gihembwe cyanyuma cy’umwaka wa 2023, ndetse ko butanga icyizere ko buzakomeza kuzamuka muri uyu mwaka wa 2024.

kwamamaza

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Kane, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yagaragaje uko ubukungu bw’u Rwanda bwagenze mu gihembwe cya nyuma cya 2023 ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka wabanje wa 2022.

John Rwangombwa avuga ko n’ubwo bidahanitse, uko 2023 yasize ubukungu buhagaze bitanga icyizere ko buzarushaho kugenda neza muri uyu mwaka wa 2024.

Ati "tubona ubukungu bw'u Rwanda bugenda bukomeje kwitwara neza, umwaka ushize mu bihembwe bya mbere 3, impuzandengo yari ku muvuduko w'ubukungu bwari kuri 7.6%, iyo turebye imibare dukurikiranira hafi nka banki nkuru y'igihugu mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka ushize nabwo tubona ubukungu bwarakomeje kuzamuka neza, tubona igipimo cyari cyatanzwe mu mwaka ushize ko ubukungu buzazamukaho 6.2% tuzakirenga ndetse bikarenga 7%, ubukungu bwagenze neza muri 2023".

Ariko kandi Guverineri John Rwangombwa, akomeza avuga ko habayeho inzitizi zatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro.

Ati "nubwo igice kimwe kigendanye n'ubuhahirane n'amahanga ibintu twohereza mu mahanga iyo urebye umwaka wose byazamutseho 1.7% kandi ibyo dutumizaho byarazamutseho 6.8%, byatumye icyuho hagati y'ibyo dutumiza nibyo twohereza kizamukaho 10% bikaba byaragize ingaruka ku isoko ry'ivunjisha mu gihugu, iki cyuho cyazamutse gihuje no kuba idolari rya Amerika ryarakomeje gutumbagira nibyo byatumye ifaranga ryacu rita agaciro 18.05% mu mwaka ushize".   

Banki nkuru y’u Rwanda BNR, itangaza ko biturutse ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi wabonetse, byatumye ibiciro ku masoko bimanuka kugera kuri 6%, ndetse ibi ngo bikaba bitanga icyizere ko bizafasha mu kugabanya ibyago byo gukomeza guta agaciro kw’ifaranga ry'u Rwanda.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Feb 23, 2024 - 08:54