Ubuhinzi n’Ubworozi: Amahirwe urubyiruko rw’Iburasirazuba rusabwa gucungira hafi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba gufatirana amahirwe ari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bifite ubushobozi bwo gutanga imirimo myinshi yaba iy’urubyiruko rwarangije amashuri ndetse n’abashaka kwihangira imirimo.

kwamamaza

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagaba, avuga ko iyi ntara ifite amahirwe akomeye y’iterambere rishingiye ku buhinzi n’ubworozi, by’umwihariko binyuze mu mishinga minini yo kuhira imyaka, ibikoresho bigezweho ndetse n’inganda zifasha mu gutunganya umusaruro.

Ati:“Ubu ni yo ntara navuga ko ifite imishinga minini cyane ijyanye no kuhira. Kandi ntabwo ari ukuhira ngo ni akarima gatoya! Ni ibyanya binini. Ubwabyo ahantu huhirwa, abahinzi bahari bakeneye abakozi, ako ni akazi. Ibyanya bya ha 1 na 200 si we ubikora, akeneye abakozi. Ibyo byose mbona ari amahirwe urubyiruko rushobora kubona muri iyi ntara yabo.”

Minisitiri Dr. Cyubahiro ashimangira ko Leta idasaba urubyiruko kujya gushaka amahirwe yonyine, ahubwo iba yarateganyije ubushobozi bwo kubafasha kugera ku bikorwa bifatika.

Ati:"Leta ntabwo tubabwira ngo nibagende kuko turabizi ko nta gishoro bafite. Leta iba ifite imishinga, ifite amafaranga. Minisiteri nyoboye tuba dufite amafaranga duha urubyiruko, iyo rwishyize hamwe rugakora kampani. Nirwo usanga rwuhira, rufite imashini zumisha ibigori...”

Inganda zifasha urubyiruko mu iterambere

Mu bikorwa bigamije guhanga imirimo, inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zifatwa nk’inkingi ikomeye mu gutanga amahirwe ku rubyiruko rwarangije amashuri ya tekiniki n’imyuga.

Byiringiro Selaphin, warangije amasomo muri RP – ishami rya Gishari, ubu akora nk’umutekinisiye mu ruganda rwa Mount Meru Soyco rukorera i Kayonza, rukora amavuta n’isabune. Avuga ko amasomo yize yamufashije kwihutisha kwinjira mu murimo.

Yagize ati: “Nkurikije ubumenyi nakuye mu ishuri, hano mu kazi byaranyoroheye, kubera ko ibyo twiga mu mashuri nabisanze kuri terrain. Ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo menyere ibijyanye n’akazi. Ibyo twize mu ishuri tukabihuza n’ibiriho.”

Yongeraho ati: "Aha dufite ubushobozi bwo gukoresha mudasobwa nk’Abanyarwanda.”

Niyoniringiye Issa, bakorana, nawe yemeza ko ubumenyi bafite bubafasha gukemura ibibazo bikunze kugaragara ku bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ati:" Umuntu ushinzwe kugenzura izi mudasobwa, mu gihe runaka zigize ikibazo, aba amaze kumenya aho byapfiriye, akabikosora...”

Niyoniringiye avuga ko akazi akora kamufashije kwiteza imbere, aho ubu afite ikibanza n’ibindi byinshi yagezeho abikesha umurimo akora.

Imibare igaragaza uruhare rwabyo mu bukungu

Mu mwaka wa 2023/2024, mu Ntara y’Iburasirazuba hahanzwe imirimo 44,250. Kugeza ubu, mu mwaka wa 2024/2025, hamaze guhangwa indi mirimo irenga 43,600.

Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, nka Mount Meru Soyco, ziri mu zifite uruhare rukomeye. Uru nganda rwonyine rukoresha abakozi ba nyakabyizi bagera kuri 400, mu gihe abakozi bahoraho bafite amasezerano y’akazi ari 375, barimo abanyamahanga 25.

Djamali Habarurema / Isango Star – Iburasirazuba

 Jun 6, 2025 - 11:05