
Ubuhinde: Nibura abantu 40 bahitanwe no kuzura kw’ ikiyaga cya Himalaya
Oct 6, 2023 - 23:04
Raporo nshya y’ubutegetsi igaragaza ko ku wa gatanu, ku ya 6 Ukwakira (10), nibura abantu 40 bapfiriye mu kibaya giherereye mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba bw'Ubuhinde nyuma y'umwuzure watewe n'amazi menshi yo mu kiyaga cya glacial Himalaya.
kwamamaza
V.B Pathak; umuyobozi wo muri leta ya Sikkim, yatangarije AFP ko "Habonetse imirambo 19."
Nimugihe Shama Parveen; umuyobozi wo mu gace bihana imbibe Iburengerazuba bwa Bengal, yatangarije AFP ko mu minsi itatu ishize, habonetse imirambo 21 muri leta ye.
Yanavuze ko ikiyaga cya Lhonak cyuzuye ku wa gatatu, kigatera umwuzure ukabije wangije ibintu mu kibaya cya Aval giherereye hafi ya Kangchenjunga, umusozi uza ku mwanya wa gatatu mu misozi miremire ku isi.
Iyi mibare mishya yatangajwe kandi mugihe iyo ku wa kane yagaragazaga ko abantu 14 aribo bari bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima, mugihe amatsinda y’ubutabazi akomeje gushakisha imibiri, aho mu ijoro habonetse indi mugihe amazi ari kuva mu kibaya yerekeza mu kigobe cya Bengale.

Mu bapfuye harimo abasirikare batandatu b'ingabo z'Ubuhinde bari i Sikkim, bAakoreraga ku mupaka wa Nepal n’Ubushinwa hakunda kuba hari ingabp zikomeye.
Nk’uko byatangajwe na Leta ya Sikkim, ivuga ko abandi bantu bagera ku 8000 bahungiye mu nkambi z’ubutabazi zagateganyo ziri mu mashuri, mu biro bya leta ndetse no mu mazu y’abashyitsi.
Hatangiye kwifashishwa igisilikare!
Igisilikari cyasabwe gutanga umusada mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo haboneke uburyo ba mukerarugendo bafite n’indege yabo babone uko bahava.
Itangazo ry’ingabo z’Ubuhinde rivuga ko abasirikare bitabiriye ibikorwa by’ubutabazi bashoboye gutabara ba mukerarugendo bagera ku 1.500 baheze mu turere twibasiwe n’umwuzure.
Indege z’igisilikari ziri kwifashishwa mu guha ibiribwa abaheze mu bice byibasiwe, nk’uko bitangazwa na Pathak V.B.
Pathak yagize ati: "Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage batange ibikenewe mu butabazi no gusana ibikorwa remezo".

Ibi byago byateye nyuma yaho urukuta rw’amazi rwuzuriwe nyuma y’imvura nyinshi yaguye. Ayo mazi yangije urugomero kandi asenya inyubako, amazu, ibiraro n'imiyoboro ya terefone, ari nabyo bituma bigorana gutabara bituma abahatuye baba mu icuraburindi.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


