Gahunda Nzamurabushobozi: Minisitiri  asaba abanyeshuri gukoresha neza amahirwe bahawe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ku wa mbere ku wa 4 Kanama (08) 2025, yasuye abanyeshuri bari kwiga amasomo binyuze muri gahunda ya Nzamurabushobozi, igamije gufasha abatsinzwe kugira amahirwe yo kudasibira.

kwamamaza

Minisitiri Irere yasuye abanyeshuri bo kuri GS Kimironko bari muri iyi gahunda, abibutsa ko amahirwe bahawe akwiye gukoreshwa neza bagashyira imbaraga mu gusubiramo amasomo bigishwa, kugira ngo bazabashe gutsinda ibizamini bibemerera kwimukana n’abandi mu wundi mwaka w’amashuri.

Yagaragaje ko iyi gahunda ari igisubizo ku bana baba baratsinzwe, abasaba kuyifata nk’umwanya wo kwisubiraho no gushyira imbere intego yo gutsinda.

Minisitiri Irere kandi yasabye abarimu n’abandi bakozi b’ishuri gukomeza kuba hafi y’aba banyeshuri, babayobora mu myigire kugira ngo babashe kubyaza umusaruro iki gihe bahawe.

Ubusanzwe gahunda Nzamurabushobozi igenewe abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatanu w’amashuri abanza baba baratsinzwe amasomo. Muri iki gihe cy’ibiruhuko bigishwa amasomo batsinzwe, abatsinze ibizamini baba bakoze, bemererwa kwimukana n’abandi.

 Aug 4, 2025 - 17:33