Uburusiya n’ Amerika bikomeje kwitana bamwana ku iyubahirizwa ry’amasezerano yo kugenzura intwaro..

Ibiro bya perezida w’Uburusiya [Kremlin] birashinja leta ya Washington kutubahiriza amasezerano ajyanye no kugenzura intwaro [START]. Ibi byatangajwe kur’uyu wa gatatu, nyuma yaho Amerika ivuze ko Uburusiya butubahiriza ayo masezerano.

kwamamaza

Ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bwari bumaze gucogora mbere yuko muri Gashyantare (02) 2022, Uburusiya bugaba igitero muri Ukraine, ariko kuva ibyo byaba byafashe indi ntera.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yashinje Uburusiya kuba bwarahagaritse ubugenzuzi bw’intwaro no guhagarika ibiganiro ariko ntiyabushinja kwagura intwaro kirimbuzi birenze urugero.

Dmitry Peskov ; Umuvugizi wa Kreml, yabwiye abanyamakuru ko "Turizera ko gukomeza aya masezerano ari ngombwa."

Yongeyeho ko"Ku rundi ruhande, tubona ko Leta zunze ubumwe z'Amerika arizo zarenze ku mategeko mu bijyanye no kugenzura intwaro n'umutekano".

Ku wa gatatu, ku rubuga rwe rwa Facebook, Anatoly Antonov; Ambasaderi w’Uburusiya muri Amerika, yavuze ko Moscou yubahirije cyane ayo masezerano kandi ko izakomeza kuyubahiriza.

Ati: "Inshingano zo kwiyongera kw'ibibazo bishya bijyanye na START bireba Washington gusa."

Mu mwaka w’2010, nibwo bwa mbere amasezerano mashya ya START yashyizweho umukono, ajyanye no kugabanya umubare w’ibitwaro kirimbuzi,kuzigerageza ndetse n’ibisasu biremereye bikorwa n’Uburusiya na Amerika.

Icyakora ubwo ubutegetsi bwa Donald Trump bwayakuyeho ariko Nyuma gato yo gutangira imirimo ye, Perezida Joe Biden yasubijeho aya masezerano ya START, yitwa New START, ajyaho kugeza mu 2026.

Biden yashinje uwo yasimbuye  ku butegetsi kuyakuraho ndetse no kuyakorera amavugurura ashingiye ku buryo ateye mur'iki gihe.

Mu ntangiriro za Kanama(08), Moscou yatangaje ko ihagaritse ubugenzuzi bw’Amerika ku birindiro byayo bya gisirikare, ibyagombaga gukora hashingiwe kurayo masezerano mashya [ New START].

Yavuze ko irimo gusubiza ikibazo cy’abanyamerika ku bugenzuzi bw’Uburusiya, ariko leta ya Washington ibyamaganira kure.

Uburusiya kandi bwasubitse burundu ibiganiro ku masezerano mashya yo kugenzura intwaro [ New START] byagombaga gutangira ku ya 29 Ugushyingo (11) i Cairo, bushinja Amerika icyo bwise uburozi n'inzangano.

 Feb 1, 2023 - 14:47