Gisagara: Abarema isoko rya Ndora barinubira isuku nke yo mu bwiherero kandi batanga ikiguzi

Abarema isoko rya Ndora barasaba ko isuku yo mu bwiherero bwaryo yanozwa ikajyana n'ikuguzi bacibwa k’ushaka kubujyamo. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko nyuma yo kubuvidura n'icy'isuku idahagije nacyo kiri kurebwaho kugira ngo gihabwe umurongo.

kwamamaza

Mu mezi atatu ashize nibwo abarema isoko rya Ndora bagaragaje ko babangamiwe n'umwanda wari uri muri ubu bwiherero ndetse ubuyobozi bwihutira kubuvidura.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe mu barema iri soko yagize ati: “Noneho twarishimye kuko waragendaga wakubwa ntubone aho ukandagira, ariko ubu ubona aho ukandagira!”

Kimwe n’abagenzi be bagaragaza ko ikiguzi cy'amafaranga 100 bacibwa k’ushaka kubujyamo, cyajyana n'isuku kuko idahagije.

Umwe ati: “Birabangamwe, kubera ko tujya kwihagarika hariya bakaduca ijana kandi nta suku igaragara ihari.  Turahajya tugasanga hari umwanda, tuba dukandagira mu bintu by’imyanda ariko wasohoka ngo mpa ijana! Ese ijana ndariguhera iki kandi umwanda uhari.”

Undi ati: “niriwe mu isoko kuva saa moya, uko ushatse kwihagarika ni mpa ijana, uko ushatse kwihagarika ibikomeye ni mpa ijana! Kandi yayandi utanze kuva mu gitondo, nshobora kuba natanga nka 500 yose nkayaha Nyirasuku kandi n’ubundi nta suku inahari! Ikibazo cyakemuka nuko tukajya tujyamo nkuko twishyura Nyirasuku, agakora isuku.”

“aragufata ngo mpa ijana! Waba umwana, waba umusaza, twarayobewe kandi isazi zituma kubera isuku.”

“kujya muri toilette zimeze kuriya ukishyura ngo yakoze isuku kandi ntayo ubona!”, “ bihunduke rwose”

HABINEZA Jean Paul; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Gisagara, ashima ko nibura hari icyakozwe kur’ubu bwiherero bwari bwaruzuye. Gusa avuga bagiye no gukurikirana isuku yabwo idahagije.

Ati: “ubwiherero bwari bumaze kuzura, tubikora nka komiye nyobozi, amafaranga aratangwa haravidurwa noneho ubu igikurikiyeho ni ikijyanye n’isuku ikwiye kuhaba, nibyo rwose natwe turabizi. Turakurikirana kampani ikora isuku ku buryo uko  batanga ayo mafaranga bagomba kwita no ku isuku, kuko isuku ni isoko y’ubuzima, natwe turabyemera.”

Abarema n’abakoresha isoko rya Ndora bavuga ko ubu bwiherero buramutse bugize isuku byanagabanya umubare w'abakwirakwiza umwanda ku gasozi, cyane ko inzego z'ubuzima ziherutse kugaragaza ko abasaga 32% bo muri aka karere bibasiwe n’indwara zititaweho zirimo indwara z’inzoka n’izindi ziterwa n’umwanda.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Feb 6, 2024 - 11:06