Ni intambwe ikomeye yo guhagarika Uburusiya!

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’uwa Pologne, batangaje ko icyemezo cy’Ubudage cyo kohereza intwaro za Leopord muri Ukraine ari intambwe ikomeye yo guhagarika Uburusiya.

kwamamaza

Rishi Sunak; Minisitiri w’Intebe w’Ubwongere, yavuze ko ari umwanzuro mwiza wafashwe n’umufatanyabikorwa wa NATO ndetse w’inshuti.

Yagize ati: “Ku ruhande rwa Challenger 2s[zizatangwa n’Ubwongereza], izafasha Ukraine kwirinda ingufu -kirimbuzi. Twese hamwe, turi kongera ingufu kugira ngo Ukraine itsinde iyi ntambara ndetse  ibone amahoro arambye.”

Mateusz Morawiecki; Minisitiri w’intebe wa Pologne, wari mu banenze Ubudage kubwo gutinda gutanga uburenganzira, na we yishimiye iki cyemezo  yashimangiye ko ari intambwe ikomeye yo guhagarika Uburusiya.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru yari yavuze ko yiteguye kubaka ihuriro rito ry’ibihugu bizohereza imodoka zabyo zintambara zikomeye muri Ukraine.

Sky News yatangaje ko abategetsi bo muri Amerika bazatangaza vuba umugambi wabo wo kohereza intwaro za Abrams kugirango zifashe Kiev kurwanya igitero cy’Uburusiya, ariko umubare w’izizatangwa nturamenyekana.

 Jan 25, 2023 - 15:06