Kwivanga mu mibanire y'abana babo, ingaruka ku rubyiruko rugiye gushaka.

Bamwe mu babyeyi n’urubyiruko baravuga ko kudahuza imyemerere bituma ababyeyi babangamira imibanire yabo. Gusa bamwe mubahagarariye amadini n’amatorero bavuga ko mur'iki gihe ibi byagabanutse kubera ko ababyeyi baganirizwa ntibivange mu mibanire y'abana babo. Ni mugihe urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, ruvuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo aho asengera.

kwamamaza

Dusabe [ yahinduriwe izina} ni umugore umwe wakoze ubukwe ariko akaza gutandukana n'uwo bari barashakanye, avuga ko guhatirwa   gushakana nabo bahuje imyemerere batitaye ku rukundo abana baba barakundanye  bituma hari bamwe bashobora gusenya.

yagize ati: " Ntabwo twari duhuje idini , ni njyewe wamuhinduriye! Ntabwo iwabo w'umugabo bashakaga ko yajya muri ADPR. Nyuma yaje kubyemera noneho nyuma tukajya tujya gusenga."

" Byagenze neza noneho nyuma biza kwanga turatandukana, aca ukwe nanjye ukwanjye! Ababyeyi ntabwo babyakiraga neza kuko nibo badusenyeye!"

Bamwe mu babyeyi n'urubyiruko baganiriye n'Isango Star bemeza ko iki kibazo cyo kwanga gushyigikira abana badahuje imyemerere gihari kandi bigira ingaruka ku muryango.

Umukobwa umwe yagize ati: " undi noneho byaranze atandukana burundu n'umukunzi we noneho ajya kubana n'uwo iwabo bamushakiraga ariko ntiyamazeyo kabiri. Yashatse uwo bashatse nuko agezeyo ntibumvikana, nanone aragaruka!"

Umubyeyi yunze murye, ati:"Barahari benshi bagenda bavuga ngo ntituba mu idini rimwe, ngo ngomba gushakana n'umuntu wo mu idini muhuje  kandi ibyo rwose ni umuco mubi.  Kuba umwana yagiye ahantu ababyeyi badashaka, ubwo se azaza kubasura ate?  Ubwo se azabana na famille [umuryango] yaho avuka gute? Yewe n'imiryango yombi ntabwo yumvikana."

Umusaza uri mu kigero cy'abakuze nawe ntiyagiye kure y'abandi, yavuze ko" Birahari ariko ni ya myumvire y'abantu badatekereza kimwe. Njyewe yamaze gushimana n'umusore, nta kindi cyangombwa, ni ukugendana bagashakana."

Pastor Issai Ndayizeye; umuvugizi w’itorero rya ADEPR, yemeza ko iki kibazo cyabagaho mbere mu banyamadini n’amatorero ariko ubu byaganutse.

Ndayizere:"Iki kibazo cyabagaho kera ariko ubu ntabwo bikibaho. Igihe cyabagaho, itorero ryaganirizaga ababyeyi , noneho hari igihe ryaganirizaga ababyeyi bakabyumva, kandi batanabyumva igafasha ba bana  rikabaherekeza, rikabashyingira."

"Inama twagira ababyeyi ni ugukunda abana no kubana nabo ndetse bidakwiye gusa igihe bagiye gushyingirwa, ahubwo uburyo umwana umwiyegereza kuva  mu buto bwe."

Usta Kayitesi,umuyobozi w'Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, avuga ko  itegekonshinga ry'u Rwanda rivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo imyemerere.

Ati: "Iyo umuntu yafashe icyemezo cyo gushaka niwe uhitamo uwo ashaka, akabikora shingiye kur'ibyo. Icyakora uko umuryango nyarwanda wiyubatse igihe kinini, urushako umuryango urugiramo uruhare. Ariko ukwiye kurugiramo mur'iki gihe , ntabwo rushingiye kuguhitiramo ugiye gushaka  kuko hano mur'iki gihugu ntawe ushaka atujuje imyaka 21. Icyo bigamije ni ukugira ngo yihitiremo uko bikwiye."

" Rero umuryango wabangama hashingiye ku idini , nabyo twakwibukiranya ko itegeko nshinga rivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo imyemerere ye."

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko ryemerera umuntu wese ufite imyaka y’ukure kwihitiramo imyemerere ndetse no kwihitiramo uwo bakwiye kubana. Ibi bivuze ko ababyeyi batagakwiye kuba inzitizi yabifuza kubana nk'umugabo n'umugore.

@ Emmilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 Feb 22, 2023 - 14:42