Nyanza: Abanyonzi babangamiwe n’umunyerondo ubahohotera!

Abatwara abagenzi ku magare ‘abanyonzi’ baravuga ko babangamiwe n’uwitwa Murundi ubahohotera, akababuza amahwemo. Basaba ko bafashwa gukora bisanzuye. Ubuyobozi bw’akarere ntibwemera ibivugwa n’aba banyonzi, ahubwo buvuga ko uwo yahohoteye akwiye kugana inzego zibishinzwe zikamurenganura.

kwamamaza

Abanyonzi bakorera mu karere ka Nyanza baravuga ko bafite ibibazo bibugarije harimo icy’uwitwa Murundi usanzwe ari umunyerondo ukora amanywa, ubahohotera, rimwe na rimwe akabateza impanuka.

Aba banyonzi barasaba ko imikorere ye yahabwa umurongo maze akareka kubabangamira, bagakora bisanzuye.

Umwe yagize ati:“Twebwe mbogamizi dufite nk’abantu bakorera mu karere ka Nyanza…ni abantu baza kudufata kandi batabifitiye uburenganzira. Bahawe akazi k’irondo ry’umwuga rya ku manywa ariko imbogamizi dufite ni uko saa kumi n’imwe zigera cyangwa se saa kumi n’imwe n’igice bakaza birukanka badufata. Cyane cyane turatunga urutoki uwo bita Murundi, ntiwamubonye wowe aguturutse nk’inyuma arakuruye kandi utwaye umuntu, noneho rimwe na rimwe hakabaho ingaruka zo kuba yituye hasi, ubwo ako kanya igare rikagenda, ukajya gufata wa muntu ukamuvuza (…) ibyo twebwe biratubangamiye cyane.”

Undi ati:“Rero niba barashyizeho amategeko, reka tubikorerwe n’ababifitiye uburenganzira! Nk’ubu aje yiruka aje kugufata noneho wamubona ukamuhunga, ushobora kujya kumuhunga ukaba uguye mu modoka! Cyangwa se ukaba uguye muri moto! Ukaba uteje ibibazo ya modoka ndetse nawe utiretse! Kandi bitewe n’umuntu! Iyaba ari polisi nize idufate kuko ibifitiye uburenganzira ariko ab’irondo ry’umwuga babarekere akazi kabo k’irondo ry’amanywa kuko bashinzwe umutekano w’ibintu byangirika hepfo kuri 40.”

 Aba banyonzi banavuga ko iyo uyu munyerondo witwa ‘Murundi’ abasagariye muri ubu buryo, kumwigobotora bisaba kugira icyo umuha, nabyo kandi bikaba ari ibindi birushaho kubasonga mu mikorere yabo.

Umwe ati: “rimwe na rimwe akakubwira yuko hari icyo ugomba kumuha kugira ngo akureke ugende!”

Ntazinda Erasme; umuyobozi w’akarere ka Nyanza, ahakana ibivugwa n’aba banyonzi, ahubwo  akavuga ko niba hari uwo witwa Murundi yahohoteye akwiye kugana inzego zibishinzwe zikamurenganura.

Ati:“Ubundi Murundi ntabwo ashinzwe gufata amagare, Murundi ntabwo ari umupolisi, umuntu yafatiriye cyangwa yahohoteye, ni umunyarwanda …agize uwo ahohotera yamurega kuri polisi akaba yakurikiranywa. Kumva ngo arahohotera abantu, umuntu yahohoteye azajye kumurega kuri RIB kandi niko twababwiye, kuko ni umunyarwanda nk’abandi, nta nubwo afite ubudahangarwa.”

Kubijyanye no kuba Murundi afite uburenganzira bwi gukorera mu muhanda gufata ibinyabiziga, Ntazinda avuga ko “ntabwo ari umupolisi, ntabwo ariwe ushinzwe…icya mbere nibubahirize amategeko y’umuhanda, cyane cyane abanyonzi.”

 N’ubwo ubuyobozi bw’akarere busa n’ubwumvikanisha ko aba banyonzi nta cyo Murundi abatwaye, bo basaba ko ikibazo cyabo cyari gikwiye kwiganwa ubushobozi bakarenganurwa kuko badashobora gutaka bigiza nkana.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Feb 7, 2023 - 17:34