Gatsibo: Hari gukorwa ubukangurambaga bw’inzu ku yindi bugamije kurinda urubyiruka SIDA.

Ababyeyi bo mu murenge wa Kiramuruzi wo mur’aka baravuga ko bitewe n'ubwiyongere bw'ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bukabije, bafashe umwanzuro wo kwikorera Ubukangurambaga inzu ku yindi kugira ngo barinde Urubyiruko. Ubuyobozi by'akarere buvuga ko ubu bukangurambaga ari n'umwanya mwiza wo gushyira imbaraga mu guhangana n'ikibazo cyo gusambanya abangavu kuko nacyo gikabije mur’aka karere.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Kiramuruzi bavuga ko ubwiyongere bushya bwa Virusi itera SIDA mu ntara y'Iburasirazuba by'umwihariko mu rubyiruko bubahangayikishije.

Bavuga ko nk'ababyeyi bafite abana bari kubyiruka ndetse n’abaturanyi babo bihaye umukoro wo kurinda abana babo binyuze mu gukora Ubukangurambaga, aho batuye inzu ku yindi ndetse n'aho bahurira hose kugira ngo batabare urubyiruko rwabo kuko rwugarijwe.

Umwe yagize ati: “umusanzu wanzjye ni ukubashishikariza kwirinda ubusambanyi mbere ya byise. Uri umwana w’umusore, iyo tuganira mushishikariza kwirinda igitsina kobwa cyane cyane n’ibiyobyabwenge muri rusange kuko iyo urebye ubona ariko bituruka.”

Undi ati: “iyo mbonye umusore yinjije umwana w’umukobwa mu nzu ari babiri, ngerageza kumubwira nti ‘ibyo bintu ugiye kwinjiramo bizakugora.’ Nkamushishikariza, mubwira nti urimo urakomanga ku muryango wa RIB kuko ibintu urimo gukora ntabwo ari byiza.”

“ kugira ngo abana bo mu giturage be gukomeza kwandura, aho dutuye twazajya twegerana mu matsinda, aho tuba twagiye mu isoko, aho tuba twicaye turi kuganira, cyane cyane tuganira kuri icyo kibazo hanyuma twese tugakangurana kugira ngo tubwirize abana bacu ko kujya muri biriya bintu bibi byo kwishora mu busambanyi ari byo biri gukurura SIDA bagomba kubyirinda. Umuntu agomba kuba ijisho rya mugenzi we, aho turi hose.”

Sekanyange Jean Leonard; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko ubukangurambaga bwo guhangana n'ubwiyongere bushya bwa Virusi itera SIDA, barimo kubihuriza hamwe n'ikibazo cy'abangavu basambanywa kugira ngo byose babicyemurirwe rimwe kuko abasambanywa banashobora no kwanduzwa iyo virus.

Yagize ati: “ubushakashatsi gugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 ndetse no kugera kuri 21 niho hantu hari ubwandu bwa SIDA, usanga barimo bandura cyane, bivuze ngo nibo bakorana imibonano mpuzabitsina. Kandi natwe iyo tubirebye, ukabona ukuntu abana bato, urubyiruko rujya mu bikorwa by’ubusambanyi, usanga imibare y’abana basambanwa bakanaterwa inda igenda izamuka cyane. Bigaragaza ko baba basambanye batikingiye.”

“ icyo twabwira urubyiruko cya mbere ni uko bagombwa kwirinda ubusambanyi, niyo nzira ndetse nini cyane abantu bashobora kwanduriramo agakoko gatera SIDA. Urubyiruko rukwiye kwirinda ubusambanyi  n’abakuze nabo ubwabo.”

Ubukangurambaga bwo kurwanya Virus itera SIDA buri gukorerwa mu karere ka Gatsibo bwatumye ababyeyi bo mu Murenge wa Kiramuruzi bongera gushimangira ko Leta ikwiye kugarura Ubukangurambaga bwa cyera bw'ibyapa byo ku mihanda, kuko byatanga umusaruro.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Sep 6, 2023 - 19:45