
Ubufatanye n’inzego nibyo byatumye u Rwanda rwazamutse ku mwanya mu kurwanya ruswa, Gusa haracyari urugendo
Feb 12, 2025 - 15:56
Urwego rw’umuvunyi ruravuga ko kuba u Rwanda rwazamutse ku mwanya ari ukubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya ruswa. Uru rwego ruvuga ko ibyo bidakwiye guhagarara, ahubwo bagomba kugera ku ntego bihaye yo kurandura ruswa burundu. Ni nyuma yaho umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International washyize u Rwanda ku mwanya wa 43 mu bihugu 180, ruvuye ku mwanya 49 rwariho mu 2023.
kwamamaza
Ubwo hatangazwaga amanota ibihugu byagize muri raporo yo kurwanya ruswa 2024, u Rwanda rwazamutseho amanota 4% bituma rugira amanota 57%, ruza ku mwanya wa 43 mu bihugu 180.
Nirere Madeleine; Umuvunyi mukuru, yavuze ko ari ibyo kwishimirwa ariko nanone abantu bagomba gukomeza gushyira hamwe kugirango bazagere ku cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuyirandura burundu.
Yagize ati: “ Ni igipimo cyiza kitwereka aho duhagaze, ariko nanone kidukangurira gukora kurenzaho kuko icyerekezo 2050 kivuga ko u Rwanda ruzaba urwa mbere. Ubu turi ku mwanya wa 43 kandi mu myaka 25 iri imbere tugomba kuba aba mbere. Hari urugendo rero tugomba gukora, hari intambwe igomba guterwa ariko turishimira n'Ubufatanye. Iyo ni imbuto y'ubufatanye, ntabwo ari imbuto y'urwego rumwe nkuko mu gihugu cyacu dukora mu bufatanye nk'abayobozi bakorera umuturage umwe, no mu kurwanya ruswa rero urugendo dufite aho turugejeje ariko twavuga ko rugikomeza."
" kurwanya ruswa ntuhagarara kuko urangaye gato wahita usubira inyuma."
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, uvuga ko nubwo u Rwanda hari aho rugeze ariko hari n’ibigikewe gukorwa.
INGABIRE Marie Immaculee; Umuyobozi mukuru wayo, yagize ati: “ ariko cyane cyane tugakurikiza amategeko kuko mwabonye mubyo u Rwanda rushimirwa harimo no kugira amategeko asobanutse neza. Ko ayo mategeko tuyafite, kuko tutayakoresha uko akwiye agomba gukora? Twe nka T.I Rwanda chapter turahamya ko kwihanganira ruswa bitaragera ku rwego dushaka."
" Nkuko abanyamahanga babidushimira kuko baravuga ngo ni kimwe mu bihugu bya Africa, bike cyane bitinyuka kuba byafunga cyangwa se byakwirukana Minisitiri kubera ikibazo cya ruswa. Kuko burya ruswa ikurura indi! Iyo uri umuntu ufata ruswa cyane, nawe uyiha abakagukurikiranye bikarangira noneho twubatse agatsiko k'abagizi ba nabi. Ariko twebwe turabona ko hari ikibuze. Iyo ufashe raporo ya Auditor General, ni urugero, ndabyemera nanjye kuko tujya tuyisesengura, hari caise ureba ukabona harimo amakosa y'akazi, ntabwo harimo icyaha cyatuma akurikiranwa. Ariko se kuko ayo makosa yakugaragaraho ukaguma aho, niwowe kamara?!'
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 43 mu bihugu 180 ku isi n’amanota 57%, mu gihe 2023 rwari ku mwanya wa 49 n’amanota 53%, igihugu cya Denmark akaba aricyo kiyoboye ibindi.
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu kandi muri Afrika yose, rukaza imbere mu bihugu bigize Afrika y’Iburasirazuba, rugakurikirwa na Tania, hagaheruka u Burundi.
@Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


