
U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica bagiye gusana ibikorwaremezo byangijwe n'ibiza
Jan 14, 2026 - 18:33
Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry'ingabo z'u Rwanda b'inzobere mu bwubatsi ryoherejwe muri Jamaica, igihugu cyo mu birwa bya Karayibe, mu rwego rwo gufasha gusana ibikorwaremezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa, wibasiye iki gihugu mu mpera z’umwaka ushize ikangiza bikomeye ibikorwaremezo muri iki gihugu.
kwamamaza
Ingabo za RDF zigiye gutanga ubu bufasha hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica agamije gutanga ubufasha mu guhangana n'ingaruka z'ibiza by'inkubi y'umuyaga.
Itsinda ryoherejwe rigizwe n’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi bwa gisirikare, aho agiye gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza byashegeshe iki gihugu cyatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka.
Mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aba basirikare bahawe impanuro na Brigadier General Faustin Tinka; Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukoresha imodoka z’intambara, mu izina Mukuru w'ingabo z'u Rwanda.
Yabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi, ubunyamwuga n’ubuhanga bafite kugira ngo barangize neza ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bwa RDF.

Yabasabye gukora ku buryo abaturage bazahabwa ubufasha bazishimira umusanzu wabo, kandi bagaharanira kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura, nk’ishingiro ry’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati: “Ni izi ndangagaciro zatumye muhabwa ubu butumwa."
Umuyaga wa Hurricane Melissa yibasiye ibirwa bya Karayibe mu mpera z’Ukwakira (10) 2025, igira ingaruka zikomeye muri Jamaica, byatumye hatangizwa ibikorwa bigari by'ubutabazi mu gihe igihugu kiri guhangana no kongera kwiyubaka.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


