U Rwanda rwiteguye kuvoma byinshi ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu bijyanye n’amazi.

Minisitiri w’ibikorwaremezo yasabye abayitabiriye inama ya 7 mpuzamahanga y’abakora mu bijyanye no gutunganya no gukwirakwiza amazi ku isi kuzayibyaza umusaruro bahereye cyane cyane mu kubaka imikoranire. Nimugihe u Rwanda rwiteguye kuvoma byinshi ku ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ine iri kubera mu Rwanda kuva kuri iki cyumweru.

Dr. GASORE Jimmy; Minisitiri w’Ibikorwaremezo, yashimye umuryango mpuzamahanga wita ku Mazi IWA watekereje kuzana iyi nama mu Rwanda. Yasabye  abayitabiriye bose kuzirikana akamaro k’amazi bakabyaza umusaruro uyu mwanya bafite muri iyi nama.

Yagize ati :« Buri wese witabiriye iyi nama ndamuha inshingano zo kuzirikana akamaro k’amazi no kuzirikana icyabazanye muri iyi nama. iyi nama tuyitegerejeho kuba umwanya mwiza wo kubaka imikoranire no kwigiranaho nk’abari mu runana rw’amazi ku isi yose. »

Tom MOLLENKOPF ; Perezida w’Umuryango International Water Association, avuga ko bishimiye kuba mu Rwanda ndetse ko hari byinshi bategereje kurwigiraho.

Ati : « Ibibazo by’amazi ni ibibazo by’isi yose. Iyi nama rero si umwanya wo kureba gusa aho bipfira, ahubwo ni n’uwo gusangira umwihariko w’u Rwanda kuko ntekereza ko rwakoze byinshi cyane by’umwihariko ku birebana n’ibikorwa remezo. Ni amahirwe rero yo gusangiza ibyakozwe hano ibindi bihugu byose byo ku isi»

U Rwanda rwiteguye gusangiza amahanga ibirimo igishushanyo mbonera cy’amazi mu gihugu hose, nkuko bitangazwa na  Dominique MUREKEZI ; Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ibikorwaremezo by’amazi WASAC Development.

Ati : «  nk’u Rwanda ikintu tuba twereka abadusuye, muri iyi nama dufite umushinga umwe twakoze wa Kigali Bulk water, umushinga w’uruganda twubatse ruduha amazi dufatanyije n’abikorera. Uyu mushinga rero, mu gace turimo bakunzi kwita akari munsi y’ubutayu bwa Sahara ka Africa niwo mushinga wa mbere wagezweho mu mazi [successful]. Kimwe mubyo twerekana ni uko bishoboka kuko ni umushinga wakozwe neza kandi utanga umusaruro, icyo ni kimwe. »

«  ikindi cya kabiri turimo kwerekana ni uko dufite igishushanyo mbonera cy’igihugu cy’amazi n’isukura. Ni hakeya rero ko igihugu cyose gishobora kuba gifite ishusho y’ibikenewe byose kugira ngo abantu bagerweho na serivise z’amazi n’isukura mu gihe kirambye. Ubu dufite dufite igishushanyo mbonera kitugeza muri 2050. »

Anavuga ko hari ibyo U Rwanda rwiteguye kwigira ku bindi bihiguhu bikoresha ikoranabuhanga muu bijyanye n’amazi, cyane nka za mubazi.

Ati : «  Mu nama zitandukanye ziri technique abantu bazaba baganira ku bibazo byagiye bibaho mu kugerageza iryo koranabuhanga, cyane za mubazi na …kuko ni bishyashya cyane mu mazi. Tukigiraho cyane uko abandi bakoze n’imbogamizi bagiye bahura nazo kuko hari ibihugu byagiye bigerageza bikagarukiriza aho ngaho byananiwe nuko bihenze ariko nanone n’ikoranabuhanga nyirizina n’uko rikoreshwa. »

Iyi nama yatangiye ku itariki 11 ikazasoza kuri 14 ukwezi kwa 12 uyu mwaka, ihurije hamwe abarenga 1000 baturutse mu bihugu bisaga 170 bihuriye mu muryango International Water Association IWA, bari kugaruka ku nshanganyamatsiko irebana no kwimakaza Amazi isuku no kurengera ihindagurika ry’ibihe nk’urufunguzo rugana ku ahazaza hafite amazi meza.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Dec 12, 2023 - 11:59