Iburasirazuba: Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa umusanzu mu kurwanya igwingira mu bana

Abayobozi b’amadini n’amatorero mu ntara y’Iburasirazuba barasabwa ko mu nyigisho zabo mu nsengero, bajya bibuka kwigisha abayoboke babo ibyerekeranye no kugira umuco w’isuku mu mafunguro baha abana babo kuko byagaragaye ko umwanda uri mu bituma hakomeza kugaragara igwingira mu bana.

kwamamaza

Yifashishije urugero rw’inyigisho yigishijwe mu rusengero yasengeragamo akiri muto zijyanye no kugira isuku, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Dr. Kayitesi Usta, avuga ko Abayobozi b’amadini n’amatorero bagiye bigisha abayoboke babo by’umwihariko ababyeyi, kugirira isuku ibyo bagaburira abana babo byatanga umusaruro mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana kuko byagaragaye ko hari abana bari mu kibazo cy’igwingira atari uko babuze ibyo kurya, ahubwo ababyeyi babo batazi kubitegurana isuku.

Yagize ati “amadini menshi isuku ni ingenzi, mudufashije mwatoza ababyeyi mwabereka inzira nyinshi nziza zo kuyigira, isuku y’ababyeyi niyo suku y’abana”.

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero mu ntara y’Iburasirazuba baganiriye na Isango Star, bavuga ko bagerageza kwigisha abayoboke babo kugira isuku ariko ntibashyire imbaraga mu kubatoza kwita ku isuku y’amafunguro baha abana babo, bityo ko bagiye kujya babizirikana kugira bafashe Leta guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Umwe yagize ati “ku bigendanye n’isuku yo muri Islam ni umuco, ni ibisanzwe ibyo byo ni ukunoza no kurushaho ariko ni ibyacu nk’ibisanzwe, birumvikana cyane ko abana bari mu ngo z’abaturage ni ukurushaho kubakangurira ko bagira ubwiherero bwiza n’ibindi”.

Undi yagize ati “Umukirisitu agomba kugira isuku hose haba ku mutima no kumyambarire, turashaka gushyiramo imbaraga kugirango tubashe gukangurira abayoboke bacu, dutewe ipfunwe cyane kubera ko Umukirisitu agomba kuba ari Umukirisitu wuzuye muri byose, yaba ari mu buzima bwiza ndetse no mu buzima bw’umwuka”.

Abayobozi b’amadini n’amatorero mu ntara y’Iburasirazuba, barasabwa gufatanya n’inzego z’ibanze kugenzura uko isuku y’amafunguro ahabwa abana bari mu ngo mbonezamikurire uko yubahirizwa.

Ibi bizaba igisubizo cy’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana kuko imibare igaragaza ko mu ntara y’Iburasirazuba mu kwezi k’Ukuboza 2022, abana bari mu mutuku banganaga ni 102, akarere ka Kirehe kakaba kari gafite abana benshi bagera kuri 39 naho abari mu muhondo bari 9,007, akarere ka Kayonza gafite abana benshi bangana ni 4,786. Gusa iyi mibare ishobora kuba yaragabanutse.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jul 24, 2023 - 09:45