U Rwanda rwatangaje ko rwakuye isomo mu biza hiberutse kwibasira cyane Intara y’Iburengerazuba.

Ibiza byabaye ku italiki ya 2 n’iya 3 Gicurasi (05) nibyo bwa mbere mu mateka ya vuba bihitanye ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda. Leta ivuga ko yakiyemo amasomo akomeye yo kurengera abaturage bayo.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru hamwe na  Minisiteri zirimo iy’ibikorwa by'ubutabazi[ MINEMA], iy'ibikorwa remezo [MINENFRA], iy'ubutegetsi bw'igihugu [MINALOC] ndetse na polisi y'u Rwanda, mu kiganiro cyagarutse ku byago igihugu cyahuye nabyo byatewe n'ibiza byahitanye ubuzima bw'abantu bagera ku 131 ndetse n'ibikorwa remezo byangiritse bibarirwa mu za miliyari.

Minisitiri  KAYISIRE M. Solange yagize ati: “ni ubwa mbere mu mateka ya vuba. Kimwe mu bifatwa nk’umwanzuro muri ibi biza ni uko hari ahantu tudakwiye kwemerera abaturage ngo basubire. Ni ibyemezo byagiye bifatwa kenshi ariko ntibishyirwe mu bikorwa kuko haba harimo n’imyumvire ndetse n’abantu batarabona icyo babwirwa icyo aricyo.”

“ariko ntabwo dukwiye gukomeza kureberera abantu baducika, dukwiye gufatanya tukigisha, hanyuma ubuyobozi bukereka abantu aho bakwiye gutura  kandi bakabyubahiriza.”

“tumaze igihe kinini hamwe n’inzego zose dukora ibintu bya terracing nyo guca imiringoti mu mirima yabo kugira ngo tugabanye isuri kuko buriya isuri ishobora kwikubita mu mugezi warufite aho ugenda neza noneho ikawubuza amahoro ugasanga n’ahantu hatari hakwiye kuba hangirika, iyo utabikoze neza bidusaba ikiguzi kinini cyane. ni ibintu ubundi twese dufshyizemo imbaraga twabishobora.”

Uretse abantu babuze ubuzima , hari n’ibikorwa remezo byangiritse kuburyo bukomeye, aho bizatwara ingengo y’imari isaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ernest Nsabimana; minisitiri w’ibikorwa remezo, avuga ko iri somo babonye rizatuma bisanwa kuburyo burambye.

Yagize ati: “(…) n’ibikorwa remezo muri rusange byarangiritse, nyaba imihanda minini, imitoya, yaba amateme manini n’amatoya, yaba ibikorwaremezo bijyanye n’amashanyarazi ndetse n’ibijyanye n’amazi.”

“ urebye kugira ngo twongere tugire ibikorwaremezo bimeze neza, twifuza kandi byakongera guhangana n’imihindagurikire y’ikirere cyangwa se guhangana n’ibiza, itsinda rinini riri kuri terrain hirya no hino mu gihugu, cyane cyane turiya turere twibasiwe n’ibiza. Amatsinda ari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo turebe uko ibyo bikorwaremezo byakongera gusubirana.”

Kugeza ubu, abantu bacumbikiwe barenga ibihumbi icyenda ariko inzu zangiritse ni hafi 5598.

Aba bantu bagiye gushyirwa mu byiciro  kugirango hakorwe   isesengura rigomba kugaragaza uko abagizweho ingaruka n’ibi biza bari babayeho kuko inzu zirenga 5500 zasenyutse, imihanda 14 irangirika, ndetse n’ imiyoboro y’amazi, iy’amashanyarazi.

Hari kandi amashuri arenga 50 yangiritse yanyuzwemo n’amazi, ibyumba by’amashuri birasenyuka. Hiyongeraho imirima y’abaturage ndetse n’amatungo yabo nabyo byagizweho ingaruka.  

Kugeza ubu hashyizweho imiyoboro yo kunyuzaho inkunga yo gufasha aba bantu, kuri Mobile Money, aho kuri hamaze koherezwaho asaga miliyoni 11 z’amafaranga y’ u Rwanda. Nimugihe hakenewe miliyari zisaga 130 kugirango byibura abaturage basubizwe mu buzima busanzwe, naho miliyari zisaga 110 nizo zikenewe kugirango ibikorwa remezo bisanwe mu buryo burambye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/lvznJTT4j2U" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ KAYITESI  Emilienne/Isango Star-Kigali.

 May 8, 2023 - 11:17