Camp Kigali yibutse urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ikigo cy’ishuri cya Camp Kigali bibutse ku nshuro ya 29 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kwamamaza

Ni igikorwa kitabiriwe n’abanyeshuri, abayobozi n’abarimu bari baje kwifatanya, mu  kunamira inzirakarengane z’abari urubyiruko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa rwasangije abari aha, ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bazi, bafata n’ingamba zo gukorera hamwe kandi bakagira uruhare mu gutuma ibyabaye bitongera kubaho ukundi.

Umwe yagize ati "urubyiruko twize ko ndi umunyarwanda yari ikenewe kugirango umuto n'umukuru twese tumenye ko icyo dupfana gifite agaciro kurenza icyo abantu bapfa". 

Undi nawe yagize ati "urubyiruko rwagize uruhare mu gukora Jenoside kuko byarashobokaga ko batabigiramo uruhare kandi ibintu bikagenda neza, turashima Inkotanyi bari urubyiruko nabo bakoze ibintu byiza cyane kuko baduhaye igihugu cyiza kubera uruhare bagize". 

Hon. Francois Habiyakare, yashimiye urubyiruko kubw’umurava n’uruhare bafite mu kumenya amateka y’igihugu no kurwanya abayagoreka, ndetse abasaba gukomeza gusenyera umugozi umwe no kwirinda ababashuka babashyiramo imyumvire mibi.

Yagize ati "ubumwe niryo shingiro ry'ibyo twiga byose, niryo shingiro ry'ejo hazaza, tugomba guhora twibuka amateka yacu meza n'amabi, ameza tukayigana, amabi ntituzayasubiremo, mwubake igihugu uyu munsi n'ejo hazaza bizanaruhanye uwashaka kugisenya azasange bidadiye, kugirango ibintu bidasubira inyuma mugomba kurushaho uko mwakoraga".      

Inzego zitandukanye za Leta zihamya ko ari inshingano z’urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside aho yaba igaragara hose, bagaharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Inkuru ya Huguette Niyonsaba / Isango Star Kigali

 May 26, 2023 - 09:15