
U Rwanda rwasobanuye impamvu rwajyanye Ubwongereza mu nkiko
Jan 28, 2026 - 07:53
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko yajyanye Ubwongereza mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza ruri i La Haye mu Buholandi, irushinja guhagarika mu buryo butumvikanyweho amasezerano y’impande zombi ajyanye no kwakira abimukira badafite ibyangombwa binjira muri iki gihugu bakoresheje ubwato buto. U Rwanda rushinja iki gihugu kuyahagarika butabanje kubimenyesha Kigali no kubahiriza ingingo ziyagenga, birusunikira kwitabaza ubutabera mpuzamahanga.
kwamamaza
Ku wa 24 Ugushyingo (11) 2025, nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwareze u Bwongereza rushingiye ku ngingo ya 22 y’amasezerano impande zombi zari zarashyizeho umukono, agamije kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali no guteza imbere ubufatanye mu bukungu. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko aya masezerano yatangijwe ku busabe bw’u Bwongereza, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira binjiraga muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, babayeho mu buzima bugoye.
Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda risobanura ko ubu bufatanye bwari bushingiye ku ndangagaciro zo kurengera ikiremwa muntu, ariko bishingiye no ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kwakira no gucumbikira impunzi n’abimukira baturutse hirya no hino ku Isi. Aya masezerano yashyizweho umukono muri Mata (04) 2022, atangira gukurikizwa ku wa 25 Mata (04) 2024.
Nyuma y’itorwa rya Sir Keir Starmer nka Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza muri Nyakanga (07) 2024, Guverinoma ye yahise ihagarika aya masezerano, isobanura ko itabona yafasha gukumira abimukira binjira mu gihugu cyabo bakoresheje ubwato buto. U Rwanda rwamaganye iki cyemezo ruvuga ko cyafashwe hatabanje kubaho ubwumvikane, kandi ko kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’ingingo zigize ayo masezerano.
Mu Ukuboza (12) 2024, Ubwongereza bwasabye u Rwanda kutazategereza kwishyurwa miliyoni 50 z’Amapawundi zagombaga gutangwa muri Mata 2025 na Mata (04) 2026, buvuga ko buteganya guhagarika ayo masezerano. U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kuganira ku ihagarikwa ryayo binyuze mu mucyo, ariko ibiganiro ntibyabaye, bityo ayo mafaranga agomba kwishyurwa nk’uko amasezerano abiteganya.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Ubwongereza bwakomeje kwinangira, bukanga kubahiriza ibyo bwiyemeje birimo n’inshingano zo gufasha abimukira babayeho nabi.
Nyuma yo kujyanwa mu rukiko, nibwo Ubwongereza bwamenyesheje u Rwanda ko bwahagaritse amasezerano, ariko u Rwanda rushimangira ko hashingiwe ku masezerano, ihagarikwa ryayo rizatangira gukurikizwa ku wa 16 Werurwe (03) 2026.
U Rwanda ruvuga ko rwitabaje inkiko kubera ko nta yandi mahitamo rwari rufite. Rushimangira ko rukirajwe ishinga no gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’abimukira, birimo kubashakira aho baba hatekanye no kubaha amahirwe abafasha kubaho mu cyubahiro.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


