
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zimbabwe
Dec 22, 2025 - 11:40
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zimbabwe 143, baje muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
kwamamaza
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yasinywe mu myaka itatu ishize, ateganya guhana abakozi b’inzobere mu nzego zikomeye nk’uburezi, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Aba barimu baje basanga abandi 157 bagize icyiciro cya mbere.
Mu Kuboza 2022 ni bwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gutuma impuguke mu burezi zo mu bihugu byombi zitanga umusanzu mu guteza imbere imyigishirize.
Abo barimu b’inzobere bo muri Zimbabwe babanje guhabwa impanuro n’amahugurwa abategura mbere yo guhaguruka i Harare kugira ngo bitegure gutangira inshingano zabo mu Rwanda.
Zimbabwe yohereje itsinda rya mbere ry’abarimu b’inzobere 157 mu Rwanda imyaka itatu ishize. Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko abo barimu bishimiye kuba mu Rwanda.
Uretse abarimu, Zimbabwe yohereje kandi inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu Rwanda.
Umubano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe urushaho gukura kuko ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano arenga 30 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo; ubufatanye mu nzego za polisi, urwego rw’ingufu, ubuzima, ubukerarugendo, uburezi, no guhanahana amakuru.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


