Rwamagana : Abatuye mu kagari ka Bwiza bahangayikishijwe n'uko umusaza Kanyanzira abayeho

Abaturage bo mudugudu wa Nyakabande mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baratabariza umusaza,ugorwa no kubona ibimutunga n’inzu acumbitsemo y’umukwe we ikaba ishaje kandi ntaburenganzira afite bwo kuyivugurura ndetse n’ubwo kubaka ubwiherero muri icyo kibanza.

kwamamaza

Kanyanzanira Gabriel, ni umukambwe w’imyaka 82 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyakabande akagari ka Bwiza umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana,avuga ko mu myaka ishize yagiye mu gihugu cya Uganda,maze umuhungu we utuyeyo aramushuka asiga imitungo ye yose ayigurishije.Ngo yagezeyo ubuzima buranga ahitamo kugaruka mu Rwanda ariko ahageze umukwe we amutiza akazu ko kubamo.Aka kazu nubwo akabamo amabati yako arashaje ku buryo iyo imvura iguye baranyagirwa.

Kanyanzira avuga ko ubuyobozi bwamuhaye amabati ariko abura aho yubaka kuko icyo kibanza arimo, umukwe yanze ko bamwubakiramo inzu ndetse n’ubwiherero.Aha niho ahera asaba ubuyobozi kumufasha akabona aho akinga umusaya ndetse n’ibimutunga ngo kuko kubona ibyo kurya bigoye.

Yagize ati ikibazo nuko ntagira aho mba no kurya nuko, inzu nayicumbikiwemo n'umukwe wanjye, abayobozi bemera kumpa amabati , umudugudu unyemerera kubumba amatafari no kunyubakira umusarani umukwe wanjye aranga , ubu nyagirirwa ku gasozi, icyo nsaba ubuyobozi nuko bambonera ahantu nakwikinga, ntabutaka ngira.

Abaturanyi b’umusaza Kanyanzira,bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima abayemo kuko kubona icyo kurya bigoye,inzu acumbitsemo nayo ikaba iva ndetse n’ubwiherero bwe bukaba butubakiye,bityo bagasaba ubuyobozi kumufasha nabo bakaba biteguye gutanga umuganda.

Ikibazo cy’umusaza Kanyanzira gisa n’igikomereye umurenge wa Kigabiro,kuko ubuyobozi buvuga ko bwakimenye ariko imbogamizi ziba kuba nta butaka umurenge ufite bwo kumwubakiramo.Gusa ngo bugiye gukomeza kumukorera ubuvugizi byibura ikibanza kiboneke.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro,Muhigirwa David yagize ati nari namubwiye ngo ashake ikibanza muri bene wabo aho yabona ikibanza azatubwire tumwubakire nk'abaturage,ndaza kukivugana n'ubuyobozi bunkuriye. 

Uyu mukambwe Kanyanzira Gabriel wo mu mudugudu wa Nyakabande mu kagari ka Bwiza mu karere ka Rwamagana,avuga ko nubwo ibyo acyeneye ari byinshi birimo ibyo kurya,kwambara, ubwiherero bwubakiye,ikimubabaje kuruta ibindi ari ukubona aho akinga umusaya kuko inzu y’umukwe abamo,uwo mukwe yanze ko bamushyiriraho amabati ndetse yanga ko muri icyo kibanza hubakwamo ubwiherero.

Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Sep 2, 2022 - 09:17