U Rwanda rwagabanyije cyane umubare w'abarwayi ba Malaria

U Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa gahunda zikomatanyije zo kurandura indwara ya Malariya ku buryo izaba yagabanutse kugeza kuri 90% muri 2030. Ni ingamba Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’ibigo bitandukanye ndetse n’abaterankunga bayo, bakoresheje zikageza u Rwanda mu bihugu bitanu byashyize mubikorwa intego y’isi ya 2021-2030 ya zero malaria.

kwamamaza

Izi ngamba zikomatanije zo kurandura indwara ya malariya mu Rwanda zirimo gukoresha utudege tutagira abapilote, kuvura malariya bikozwe n’abajyanama b'ubuzima, gutanga inzitiramibu kubaturage no gutera imiti yica imibu n'izindi ngamba, nibyo byatumye u Rwanda rwakira inama iri kuba ihuje abashakashatsi batandukanye n'abafatanyabikorwa batandukanye bo ku isi kugirango bigiraneho. 

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ati "kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira inama nk'iyi byanashingiye kungamba igihugu cyashyizemo, kugabanya ubwandu bwa malariya ndetse n'imfu kuri 92% mu myaka itanu gusa nta n'ikindi gihugu cyageze kuri iyo ntego mu gihe gito, byatumye icyo cyizere igihugu cyacu cyagiriwe, hari igikorwa cyo gukoresha utudege duto tutagira abapilote tugenda dushakisha ahororokera imibu myinshi mu karere ka Gasabo byaganyiije 80% ya malariya mu gihe kitarenze amezi 3, uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kurwanya malariya narwo rwarashimwe cyane". 

Kuruhande rw’u Rwanda ibyagezweho bikorwa n’abajyanama b'ubuzima ndetse na leta, kandi byafashije kugabanya iyi ndwara ya malariya nkuko abaturage babivuga.

Umwe ati "inaha twakundaga kurwara malariya cyane, supanete twari dufite zari zishaje harimo n'izari zaratobaguritse".  

Undi ati "uburyo nkoramo ubujyanama bwanjye saa kumi nimwe mba ndi kuvura, malariya iri kugenda igabanuka ntabwo bikiri nka mbere". 

Undi nawe yungamo ati "aho imibu yororokera mu biziba ubivanyeho bitararenza icyumweru uba urwanyije kugirango ube umubu".   

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana akomeza avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurandura malariya mu myaka itanu ishize.

Ati "u Rwanda hari aho rwari rumaze kugera mu karandura malariya ku buryo twari tugeze aho abaturage bandura malariya ku mwaka bagabanutse cyane bakaba bari hagati y'ibihumbi 500 n'ibihumbi 600 ku mwaka mu gihe mu myaka 5 ishize twagiraga abantu bari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 6, ni intambwe ndende nziza, turi mu rugendo rwiza, aho isigaye mu bice bimwe na bimwe hari gushyirwa ingufu cyane".

"Hari ubushakashatsi buri kugenda bugaragaza n'inkingo zishobora kwifashishwa n'imiti mishya kuko imibu nayo igenda igira ubudahangarwa ku miti iyivura icyo nacyo ni ikindi kibazo kizagenda kigwaho muri iki cyumweru".             

Afurika niyo ikunze kwibasirwa cyane kuko abenshi yishe nabo kuri uyu mugabane, mu bo yishe hafi 80% ni abakomoka muri Afurika.

Umunsi mpuzamahanga ukaba usanze u Rwanda ruhagaze neza kuko mu mwaka wa 2023 abarwayi ba Malariya bagabanyutse ku gipimo cya 88%, habarurwa abarwayi 600, muri 2016 yahitanye abantu 600 mu gihe muri 2023 yahitanye abantu 51, bigendana n’igabanyuka rya 91%.

Muri 2016, Abajyanama b’ubuzima bavuye malariya ku kigero cya 18%, bagira uruhare mu kuvura iyi ndwara 60% .

Mu mwaka wa 2030 hifuzwa ko igipimo cy'igabanuka ku bicwa na yo cyagera kuri  90% ndetse no kuba nibura ibihugu 35 bizaba byaramaze kurandura iyi ndwara burundu.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango star Kigali

 Apr 26, 2024 - 08:44