
U Rwanda ruzungukira mu bufatanye n’Ubushinwa mu by’ubuhinzi
Jun 24, 2024 - 07:53
Nyuma yo kugirana inama n’abahinzi bo mu Bushinwa, abo mu Rwanda baravuga ko bategereje guhaha ubunararibonye kuri iki gihugu kiri mu biteye imbere cyane mu ngeri y’ubuhinzi n’ubworozi ku isi.
kwamamaza
Abahinzi baturutse mu Bushinwa, ndetse n’inzego zihagarariye Ubushinwa mu Rwanda, bagiranye inama n’abakora ubuhinzi mu Rwanda, baganira ku iterambere ry’ubuhinzi, inama abanyarwanda bavuga ko bategerejeho inyungu mu guteza ibyo bakora imbere.
Umwe ati "ibyo twabonye twabigiraho nuko natwe twareba ukuntu twatera imbere muri tekinoloji".
Undi ati "tuzabyungukiramo byinshi, bazaduha amahugurwa tuvugurure ibyo twari dusanzwe dukora".
Wang Xuekun, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, avuga ko muri iki gihe isi ihanganye n’ikibazo cy’umutekano n’ubuziranenge bw’ibiribwa, ari umwanya mwiza wo gufatanya mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane ku mugabane w'Afurika.

Ati ”Ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa ni ikibazo gihangayikishije isi. Rero nk’Ubushinwa kituraje inshinga muri Afurika. Ubu bufatanye ni ingezi ku mpande zombi”
Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya Afurika byohereza umusaruro mwinshi mu Bushinwa, rwari rukeneye ubufatanye nk’ubu mu kunoza ubuziranenge bw’umusaruro.

Ati "u Rwanda hari byinshi rwohereza mu Bushinwa, ibyo birasaba ko tubikora kubwinshi ndetse no kugirango twuzuze ubuziranenge bugombwa kugirango bigere ku isoko ry'Ubushinwa bigasaba ko n'abashoramari biyongera harimo n'abo mu Bushinwa, hari ibyo dufatanya mu rwego rw'ubushakashatsi mu buhinzi n'ubworozi, ni ubufatanye twishimiye nka Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, izo tekinoliji Abashinwa bafite natwe kuzidukopeza ni ibintu byadufasha mu guteza ubuhinzi imbere".
Mubyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa bikomoka ku buhinzi birimo, ikawa, icyayi, urusenda, n’ibindi, ndetse MINAGRI ivuga ko kugeza ubu hari kwigwa uko u Rwanda rwajya rwoherezayo imbuto zirimo avoka.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


