U Rwanda ruri kwiga uko Drone zakoreshwa mu bucuruzi ( Amafoto)

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nyuma y’imyaka hafi 10 Zipline Rwanda imaze ikora ibikorwa by’ubwikorezi hifashishijwe drones, ubu u Rwanda ruri kugerageza uburyo ubu bwikorezi bwazakoreshwa no mu mijyi mu gutanga ibicuruzwa, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu nama ya 9 ya Afurika yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere (Aviation Africa Summit and Exhibitions 2025). Yemeje ko ubwikorezi bwo mu kirere bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu.

Zipline Rwanda yatangiye ibikorwa mu Ukwakira (10) 2016, igamije kugeza amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu. Ubu, iki kigo gitanga serivisi mu bitaro 654 birimo n’amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti, inkingo n’intanga ziterwa amatungo. Kugeza ubu, 35% by’ibyo gitanga ari inkingo n’intanga.

Drones za Zipline zishobora gukora urugendo rw’ibilometero 160 ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha, urugendo runini ni hagati ya Muhanga n’akagali ka Mibilizi mu Karere ka Rusizi, rukamara iminota 40. Ubu zifite imihanda irenga 500 mu gihugu hose.

Perezida Kagame yavuze ko iri koranabuhanga ryatumye igihe cyo gutanga serivisi kigabanuka ndetse rigira uruhare mu kurokora ubuzima bw'abantu.

Yanavuze u Rwanda ruri kugerageza uburyo bwo kwinjiza ubu bwikorezi mu mijyi, rinoza imikorere mu bijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yagarutse kandi ku gutangizwa kw’indege zidakoresha abapilote zitwara abantu mu Rwanda, zizwi nka ‘eVTOL’, zikorerwa mu Bushinwa na EHang, zishobora gutwara abantu babiri cyangwa ibiro 620 by’imizigo, zikagenda intera ya kilometero 30 mu kirere mu gihe kingana n’iminota 25.

Perezida Kagame yagaragaje ko intego ari ugushora imari mu bwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere ubukungu, koroshya ingendo, no guhanga imirimo mishya mu mugabane wa Afurika.

Yakomoje ku iterambere ry’ubukerarugendo n’imibare y’abagenzi mu kirere, aho mu mwaka w'2044 bazaba miliyoni 411, bavuye kuri miliyoni 180,1 bariho ubu. Yavuze ko isoko rusange rya Afurika riri gutanga amahirwe, ndetse u Rwanda rwakuyeho viza ku Banyafurika, guteza imbere abari n’abategarugori mu bwikorezi, no kwimakaza udushya.

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o, yagaragaje ko Afurika ikeneye guteza imbere ibikoresho n’ubushobozi mu bwikorezi, akavuga ko hari icyuho mu bibuga by’indege no mu bikoresho, kandi bagiye gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku cyogajuru mu guteza imbere ubwikorezi butekanye kandi bwihuse.

Igitekerezo cy’u Rwanda cyo gukoresha drones mu mirimo ya gisivili cyatangiye gukurikizwa n’ibindi bihugu birimo Nigeria, Ghana, Côte d’Ivoire, Kenya, Ubuyapani, Amerika na Afurika y’Iburasirazuba, aho Abanyarwanda bafasha kubaka izo site, harimo n’Abanyarwanda barenga batanu bafasha Zipline mu bihugu bitandukanye.

Nimugihe Zipline iri gukora ubushakashatsi bwo kongera igihe batiri ya drone ishobora kumara, kandi bitegaanyijwe ko mu 2026 izazana drones nshya zishobora gukoreshwa mu mijyi.

Perezida Kagame yashimangiye ko Afrika ifite ubushobozi n’umutungo kamere bihagije, kandi ko ubufatanye bw’Abanyafurika ari bwo buzazana iterambere ry’ukuri mu bwikorezi bwo mu kirere.

Dore amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w'iyi nama:

@igihe

 Sep 4, 2025 - 18:49