U Rwanda ruhagaze he mu gutanga umuti mushya urinda Sida?

Mu rugamba rwo kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida (VIH), u Rwanda rurateganya gutangira gukoresha umuti mushya witwa Lenacapavir Yeztugo mu 2026. Ni umuti urinda umuntu kwandura Sida ku kigero cya 99,9%, ugatangwa rimwe mu mezi atandatu.

kwamamaza

Uyu muti ni igisubizo gishya cyitezweho kugabanya cyane ibyago byo kwandura  agakoko gatera Sida (VIH), cyane cyane ku bantu bari mu byago byo kwandura.

Lenacapavir Yeztugo ni umuti wakozwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gilead Sciences, gifite uburambe mu gukora imiti n’inkingo zirwanya virusi. Igerageza ryawo ryakozwe mu bice bitandukanye ku Isi harimo Afurika y’Epfo, Uganda, Argentine, Brésil, Mexique, Peru, na Amerika, ryagaragaje ko Lenacapavir Yeztugo irinda kwandura Sida ku kigero cya 99.9%.

Iri gerageza ryakorewe ku bantu barimo abangavu n’abagore bakiri bato, abagabo baryamana n’abandi bahuje ibitsina ndetse n’abihinduye ibitsina. Nta n’umwe muri bo wagaragayeho Virusi ya Sida nyuma yo gufata uyu muti, ibyo bikaba byaragize uruhare runini mu kwemeza ubudahangarwa bwawo. Ndetse ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura imiti n'ibiribwa (FDA) cyawemeje muri 2024.

Umuti wa Yeztugo (lenacapavir) ushyirwa mu mubiri binyuze mu nshinge, ukagabanya ubushobozi bwa virusi ya SIDA (HIV-1),  ugakoreshwa nk’uburyo bwo kwirinda kwandura VIH binyuze mu mibonano mpuzabitsina (PrEP). Ugenewe kandi abakuze n’ingimbi/abangavu bafite nibura ibiro 35.

Ufashe uyu muti awuhabwa kabiri mu mwaka (buri  mezi atandatu) ku bantu bakeneye cyangwa bashaka kwikingira VIH mbere yo kuyandura.

Mu kiganiro n'igitangazamakuru cya Leta, Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi ushinzwe kurwanya virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko mu mwaka utaha w' 2026, u Rwanda ruzaba rwatangiye kuwukoresha.

Ati: "Natwe turi kureba uko twawuzana kugira ngo dukomeze gufasha abantu kwirinda virusi itera Sida."

Yavuze ko uyu muti ushobora kugabanya stress abantu bagiraga zo gufata buri munsi ibinini cyangwa inshinge nyinshi.

Uyu muti usanze indi isanzwe ikoreshwa mu Rwanda harimo ikinini gifatwa buri munsi n’urushinge rutangwa inshuro esheshatu mu mwaka. Kugeza ubu, urwo rushinge rutangwa mu Mujyi wa Kigali gusa, hakaba hari gahunda yo kurukwirakwiza no mu tundi turere.

Nk’uko Dr Ikuzo yabitangaje, intego y’u Rwanda ni ugukomeza kugabanya ubwandu bushya bwa Sida, cyane cyane mu byiciro byugarijwe cyane n’iyo virusi. Abo barimo abangavu n’abagore bakiri bato, abagabo baryamana n’abandi bahuje ibitsina, ndetse n’abakorana imibonano mpuzabitsina n'abantu benshi. Ibi byiciro bizibandwaho mu gghabwa uyu muti, kuko aribo bari mu byago byinshi byo kwandura Sida.

Kugeza ubu mu Rwanda, 97% by’abafite Virusi ya Sida bafite imyaka 15 kuzamura bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abana bafite imyaka iri hagati ya 0 na 14 bafite iyo virusi bayifata ku kigero cya 80%.

Naho ku bana bavuka ku babyeyi bafite Sida, 99% by'abafite imyaka kugeza kuri ibiri badafite iyo virusi, ibintu bigaragaza intambwe nziza mu gukumira ikwirakwira ryayo.

Ku ikubitiro, uyu muti uzatangira utangwa ku buntu nk’uko byatangajwe n’imiryango nka Global Fund na Children’s Investment Fund Foundation (CIFF), mu gufasha ibihugu byagaragaje ubushake bwo kuwuha abaturage babyo.

U Rwanda ni rumwe muri ibyo bihugu icyenda byamaze kugaragaza ubwo bushake.

Dr Ikuzo avuga ko n’ubwo uzatangira utangwa ku buntu,  ariko hateganywa kureba uburyo watangirwa ku giciro runaka kugira ngo  umuntu wese uwifuza abashe kuwubona.

Intego ni uko muri rusange mu myaka iri imbere abarenga miliyoni ebyiri ku mwaka bazajya bawukoresha, kandi ko uko igihe kizagenda kihuta umubare w'abawukoresha  uzagenda wiyongera.

 Jul 22, 2025 - 13:11