U Rwanda rugiye gukorana na ATIDI mu kuzahura ubukungu bwakomwe mu nkokora na Covid-19

Minisitiri w’intebe Dr. Édouard Ngirente avuga ko hakenewe ishoramari rifasha mu kuzahura ubukungu bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko ibihugu byo munsi y’ ubutayu bwa Sahara.

kwamamaza

Mu nteko rusange y’abanyamigabane b'ibigo bitanga serivise z’ubwishingizi yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’intebe Dr. Édouard Ngirente, Minisitiri w'imari n’igenamigambi Uzziel Ndagijimana, umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rw’iterambere Nelly Mukazayire n’umuyobozi mukuru w’ikigo Nyafurika ry'Ubwishingizi mu Bucuruzi n'Ishoramari (ATIDI) Emmanuel Moses.

Emmanuel Moses umuyobozi mukuru w’ikigo Nyafurika ry'Ubwishingizi mu Bucuruzi n'Ishoramari, yavuze ko iki kigo cyashyiriweho gukemura ibibazo byuko ishoramari ku mugabane w’Afurika ryari riri hasi bityo bakaba batera inkunga buri gihugu cyose gikeneye inguzanyo kikayihabwa. kuruhande rw’u Rwanda yavuze ko ruzungukiramo byinshi.

Yagize ati "U Rwanda ruzungukiramo byinshi kuva rwakwinjira muri iki kigo nkumunyamuryango rumaze kubona byinshi birimo nko gutera inkunga abashoramari bigenga, ubucuruzi buciriritse, no gushakira isoko abashoramari kugirango ibyo bakora bisakare hirya no hino ku isi, kuburyo bashobora no gutanga ideni ntibahangayikishwe no kuryishyurwa, ubu dufite arenga miliyoni 100 z'amadorali y'Amerika zo gushora muri ibi bikorwa".

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Uzziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda narwo ruri mubihugu bigiye kungukira byinshi muri iki kigo kimwe n'ibindi bihugu bisanzwe biterwa inkunga n'iki kigo.

Minisitiri w’intebe Dr. Édouard Ngirente yavuze ko hakenewe ishoramari rifasha mu kuzahura ubukungu bwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19 by’umwihariko ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Akaba yasabye ibigo by’ubwishingizi guhuza imbaraga.

Yagize ati "Leta y’u Rwanda irashimira uruhare rwa ATIDI yagize mu iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika nkuko biri mu ntego yayo yo guhindura umugabane w’Afurika igicumbi cy’ubucuruzi ndetse n’ishoramari rifite icyerecyezo mu iterambere. Reka nongere nshimire ATIDI kuba barahisemo u Rwanda ngo rwakire iyi nama".

Ibyabaye mu myaka ibiri ishize byadindije izamuka ry’ubukungu bw’isi k’uburyo ubu buri kuzamuka ku mpuzandengo ya 2.5% muri rusange.

Ibi kandi ngo nta kintu kinini bizahindukaho ku rwego rw’isi kuko ubukungu bwabyo buzazamuka ku kigero cya 3% mu myaka itanu iri imbere. uyu muvuduko niwo muto ubayeho mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 7, 2023 - 07:26