Ruhango: Abaturage batuye mu Murenge wa Kinihira barishimira amazi meza begerejwe

Mu Karere ka Ruhango, abaturage batuye mu Murenge wa Kinihira, baravuga ko kuva bubakirwa umuyoboro mushya w'amazi, batakivoma ay'ibishanga ngo abatere indwara.

kwamamaza

Kuri ubu mu Karere ka Ruhango, abasaga 70% bagerwaho n'amazi meza, ariko hakaba hakiri imirenge bigaragara ko igifite ijanisha riri hasi harimo n'uyu wa Kinihira, aho uri ku ijanisha rya 50%.

Nyuma y'uko abatuye aha i Kinihira bifuje ko kwegerezwa amazi meza byashyirwa mu byihutirwa, kuri ubu bafite akanyamuneza bitewe n'uko akarere n'abafatanyabikorwa bako, babashije kuvugurura umuyoboro ufite ubushobozi bwo kugeza amazi meza kubaturage barenga ibihumbi bine (4000), bikazakemura ibibazo bahuraga nabyo birimo kutabona amazi meza hafi yabo.

Ku ruhande rw'abafatanyabikorwa b'akarere ka Ruhango bagize uruhare mu kubaka uyu muyoboro w'amazi, basaba abaturage kugira isuku ndetse no kuwufata neza nkuko bivugwa na Uwonkunda Bruce, umuyobozi wungirije muri water for people ikorera mu mushinga Isoko y'ubuzima ku nkunga ya USAID.

Ati "icyo tubasaba ni ukugira isuku bagakoresha amazi bahawe, ikindi bakwiye kubungabunga imiyoboro bakayirinda bakirinda n'urugomo, rimwe na rimwe twubaka umuyoboro abaturage bakiba ibyuma".   

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens, we avuga ko uretse aha i Muyunzwe muri Kinihira abaturage begerejwe amazi meza, ngo hari na gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage amazi cyane cyane mu Mirenge bigaragara ko ikiri inyuma mu kugira amazi meza.

Ati "turabizeza ko iki gikorwa gitangiriye ahangaha i Muyunzwe, kizakomeza n'ahandi hose kuko hari imirenge yamaze kugera muri 80% , 75% ariko uyu murenge uracyari muri 50%, niho twibanda muri Kinihira na Ntongwe, iyi mirenge ibiri ifite ikibazo tugomba gukoraho byihuse".    

Umuyoboro w'amazi Nyiramuhebe- Kanzogera - Muyunzwe wavuguruwe, ureshya na kilometero 11.46 ukazageza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi Bine (4000) ukaba ufite amavomero 17.

Ni umuyoboro kandi uzabasha no kugeza amazi ku kigo nderabuzima cya Muyunzwe ndetse n'ibigo bibiri by'amashuri ari byo APECAS Muyunzwe na G.S Muyunzwe, ukaba waruzuye utwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya RUKUNDO Emmanuel / Isango Star Ruhango

 Nov 27, 2023 - 14:06