
U Rwanda na Brazil mu kwagura ubufatanye mu burezi, ubucuruzi n’ubukerarugendo
Jan 8, 2026 - 19:29
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, kuri uyu wa Kane yakiriye Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, byibanda ku burezi, ubucuruzi, ubukerarugendo n’imikoranire y’Inteko ishinga Amategeko y'ibihugu byombi.
kwamamaza
Mu biganiro byabereye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Kazarwa Gertrude, yagaragaje ko guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari bifite uruhare runini mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ubucuruzi iyo buje, hakazamo ishoramari n’uburezi, byose bituma abo muri Brazil bamenya u Rwanda.”
Irene Vida Gala, Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, yashimangiye intangiriro nziza y' ubufatanye bw'ibihugu byombi binyuze mu bucuruzi n’ishoramari.
Yagize ati:“Dushobora gutangirira ku bufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, kuko mu mateka y’isi hose abantu bagiye bagirana umubano kandi bagahuza binyuze mu bucuruzi. Ibi rero ni ikintu gikomeye mu mikoranire dushaka gutangirana nacyo.”

Ambasaderi Irene Vida Gala yanatangaje ko mu minsi iri imbere igihugu cye kizakira abanyeshuri b’Abanyarwanda mu rwego rwo gushimangira imikoranire mu burezi hagati y’impande zombi.
Impande zombi zanaganiriye ku kongera ubufatanye mu bukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, kurengera ibidukikije, guteza imbere ubuhahirane n’ishoramari, ndetse no gushyira imbaraga mu mikoranire y’Inteko zishinga Amategeko z’u Rwanda na Brazil.
Izi ngingo zose zagaragajwe nk’intangiriro nziza mu gukomeza umubano mwiza no guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu byombi. Ni mu gihe Brésil yafunguye bwa mbere Ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama (08) umwaka ushize w'2025.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


