U Rwanda mu rugendo rwo kwihutisha itumanaho mu bihe by’ibiza

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, ku wa Kane yakiriye Dr. Cosmos Zavazava, Umuyobozi w’Ibiro Bishinzwe Iterambere ry’Itumanaho mu Muryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (International Telecommunication Union), uri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere itumanaho ryihuse no kugabanya ibyago bikomoka ku biza.

kwamamaza

Ibiganiro byahuje aba bayobozi byibanze ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Itumanaho mu bihe by’ibiza, hagamijwe ko ubutumwa bugera ku baturage ku gihe.

Impande zombi zagarutse ku kunoza uburyo bwo gutanga imbuzi hakiri kare, ibikunze gusabwa n'abaturage hifuzwa ko bajya bamenyeshwa amakuru mbere y'igihe kugisa ngo bafate ingamba zituma ingaruka z’ibiza zigabanuka.

Banaganiriye ku gusigasira ubudahangarwa mu by’ikoranabuhanga binyuze mu kongerera ubushobozi abakozi, kunoza amategeko agenga urwego rw’itumanaho, ndetse no guteza imbere uburyo bw’itumanaho bushobora gukorana hagati yabwo.

Uru ruzinduko rugaragaza umuhate wo gukomeza kubaka sisiteme y’itumanaho ihamye, ishyigikira ibikorwa by’ubutabazi no kurengera ubuzima bw’abaturage, cyane ko u Rwanda rukomeje kwinjiza ikoranabuhanga muri buri cyiciro mu rwego rwo kunoza no kwihutisaha serivise.

 Feb 20, 2026 - 14:24