Twige gukemura amakimbirane: Urugo ntirurwanirwa no gutsinda, ahubwo ruba rugamije kubana neza

Hari amagambo abantu bakunze kuvuga ngo: "Iyo nta makimbirane ari mu rugo, haba hari ikibazo." Ibi si ugushishikariza abantu gutongana, ahubwo ni ukwibutsa ko niba abantu babana, kudahuza bitabura. Ikibazo si amakimbirane ubwayo, ikibazo ni uko tuyitwaramo.

kwamamaza

Mu ngo nyinshi, amakimbirane atangira ari akantu gato cyane,ugasanga ijambo rivuzwe nabi,cyangwa hakaba kutumvikana ku kantu gato,rimwe na rimwe umuntu akaba yakumva atitaweho.Ariko uko iminsi igenda ishira, ayo twita mato agenda akura, agahinduka urukuta hagati y’abashakanye.

Hari abahitamo guceceka,ariko ntibivuze amahoro,kenshi biba ari uburyo bwo guhisha ububabare,umwe ahitamo guceceka undi agahitamo kuvuga, amagambo akaba menshi kuruta igisubizo,ibi byose bituma amakimbirane adakemuka, ahubwo akiyongera.

Ese twakora iki?

Icya mbere:ni ukwiga gutega amatwi, kandi s'ukumva gusa, ahubwo ni ukumva witeguye gusobanukirwa, atari ugushaka gutsinda ikiganiro. Iyo umuntu yumviswe, n’uburakari buragabanuka.

Icya kabiri: ni ukwirinda amagambo asesereza. Amagambo arakomeretsa, kandi hari ayo utazigera usubiza inyuma.Mu gihe cy’amakimbirane, amagambo make ariko arimo icyubahiro, agira imbaraga kurusha amagambo menshi arimo uburakari.

Icya gatatu:Ni ukwemera amakosa,kuko nta muntu udakosa, ariko iyo wemeye ikosa ukabwira umugore cyangwa umugabo wawe ngo"mbabarira"s'intege nke, ahubwo ni imbaraga zubaka urugo.

Icya kane: Ni ugushaka igisubizo,mutarebye uwatsinze,kuko mu rukundo, nta muntu utsinda undi. Iyo umwe atsinzwe, mwese muba mutsinzwe.

Icya nyuma:N'uguha umwanya uwo mwashakanye kuko har'igihe ikibazo kiba ntigihite gikemurwa uwo mwanya,hakabaho kuba mwafata akanya ko gutuza umwe wese akitekerezaho, bikaba byatuma mukomeza kuganira mufite umutima mwiza kandi utuje.

Urugo rwiza si urutagira amakimbirane, ahubwo ni urwiga kuyakemura.

Nta rukundo rutagira ibigeragezo,ariko hari itandukaniro rinini hagati y’urukundo rwapfuye, n’urukundo rwize guhangana n’ibibazo. Amakimbirane ashobora gusenya, ariko nanone ashobora kubaka bitewe n’uko tuyafata.

Mur'iki gihe isi irimo kwihuta, twakagombye kwibuka ko urugo rudasenywa n’ikibazo kimwe, ahubwo rusenywa no kudashaka kugikemura.

Gukemura amakimbirane si impano ni ubumenyi twigishwa, kandi dushobora kwiga tugashyira mu bikorwa.

By Diane Batsinda.

 May 3, 2026 - 21:02