Kugabanuka ku musaruro uva mu buhizi, imwe mu ntandaro y’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kiravuga ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ryatewe no kuba umusaruro uva mu buhinzi, cyane uw’ibiribwa abanyarwanda bakoresha mu ngo zabo wagabanutseho 1%, ndetse bigahurirana n’ibindi bibazo byagaragaye ku isoko mpuzamahanga. Nimugihe raporo y’iki kigo yerekana ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 7.5% mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2021/2022 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2020/2021.

kwamamaza

Ku wa Kane, ku wa 15 Nzeri (9) 2022, nibwo hatangajwe raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza uko ubukungu bw’igihugu bwagenze mu gihembwe cya 2 cya 2021/2022.  Imibare yerekana ko umusaruro mbumbe wageze kuri miliyari 3 279Frw uvuye kuri miliyari 2 668 mu gihembwe cya kabiri cya 2020/2021.

Iyi mibare igaragaza ko habaye ukwiyongera kwa 7.5% bivuye ahanini mu byiciro bitatu birimo; Serivisi zatanze 47% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi 25% n’ inganda zatanze 20%.

Iyi raporo kandi igaragaza ko muri serivisi umusaruro wiyongeraho 12%, uva mu nganda wiyongeraho 6%.

 Nubwo bimeze bityo ariko, umusaruro wp mu  buhinzi  wiyongeraho 2% gusa bitewe no kuba mu buhinzi bujyanye n’ibiribwa abanyarwanda bakoresha mu ngo zabo bwaragabanutseho 1% bigahita bigaragarira mu biciro byabyo byazamutse ku isoko, nk’uko Yusuf Murangwa; Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare abitangaza.

 Ati:“Kugira ngo ubuhinzi bugende neza kandi twese tubibone ko byagenze neza biba bisaba ko nibura ubuhinzi buzamuka hagati ya 5% na 6%. Niwo musaruro mwiza tubona ibiciro bitazamuka cyane kandi bikagenda neza.”

Yongeraho ko “rero iyo bibaye munsi ya zero, nta kuntu tutabyumva. Duhita tubona ibiciro bizamuka, ibyo twifuza tukabibura rero nicyo kibazo turi kubona, byahurirana n’ibindi bibazo byo ku isoko mpuzamahanga bikarushaho gukomera.”

 Ashingiye ku cyizere ahabwa n’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’ u Rwanda, D.r Uzziel Ndagijimana; minisitiri w’igenamigambi, avuga ko nubwo ku isoko ibiciro bikomeje gutumbagira bikagira ingaruka ku mibereho y’abatuye isi n’abanyarwanda by’umwihariko, yizeye ko bitazakoma mu nkokora intego y’uko ubukungu bw’u Rwanda mu 2022 buzazamuka ku gipimo cya 6%.  

 Minisitiri Ndagijimana, ati: “Ibibazo by’ubukungu dufite muri iki gihe cyane cyane izamuka ry’ibiciro ku isi ndetse no mu gihugu cyacu, ibihembwe birangiye ibyo twagezeho, twabigezeho, ariko hari icyizere ko uyu mwaka twawurangiza neza dufite izamuka duteganya rya 6% ndetse dushobora no kuharenza.”

Ikiciro cya Serivise cyagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, ahanini bigendanye n’uko ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 119%, ubwo ku butaka bwiyongereyeho 13%, mu gihe umusaruro w’amahoteli na restaurant wiyongereyeho 193%.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 16, 2022 - 13:33