Abifuza gushora imari mu kwita ku myanda baravuga ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage n’inzego za leta.

Abikorera bifuza gushora imari yabo mu kwita ku myanda baravuga ko kugira ngo iri shoramari rigerweho bifuza ubufatanye bw’abaturage n’inzego za leta. Nubwo ari ishoramari rwitezweho kugira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije ariko riracyasaba byinshi birimo gukuraho imbogamizi ababishoramo bahura nazo.

kwamamaza

Ibi bigarutsweho nyuma yaho hari abagerageje gushora imari muri ibi bikorwa ariko bigacibwa intege no kuba nta ruhare rw’abaturage ndetse na leta rugaragaramo.

Abahanga mu kurengera ibidukikije bagaragaza ko kugirango imyanda yaba iva mu ngo, mu bigo, mu buriro [restaurant] amahoteli n’ahandi… ibashe gucungwa neza mu buryo butangiza ibidukikije, bisaba ko ibanza kuvangurirwa ku isoko, ni ukuvuga ahava imyanda hose.

Bavuga ko bisaba ko ibora, itabora ndetse n’iyateza akanga… yose ishyirwa ahantu hatandukanye, mbere yo kugezwa ku bimoteri rusange.

Inagurwa ikanagurwa, ibyazwa umusaruro nk’ifumbire nayo igakorwa ndetse n’igomba gutabwa mu buryo bwihariye bigakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Kugeza ubu, Leta y’ u Rwanda ishyize imbere gahunda yo kuzamura ubukungu, ariko bukaba ubukungu bwisubira, nk’uko Dr. Jeanne d’Arc Mujawamaliya; minisitiri w’ibidukikije abitangaza.

Ati: “ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira, ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose tukabikoresha, ubukungu bukisubira, bityo tukagera ku bukungu igihugu cyacu cyifuza.”

“turifuza u Rwanda Rwanda. U Rwanda buri wese abona agaterwa ishema nuko turi abanyarwanda, rwa Rwanda rutoshye, rutengamaye.”

Icyari umwanda kuba cyabyazwa umusaruro bisaba ko iyo myanda ivagurirwa aho ikomoka. Icyakora kugeza ubu, kuvangura imyanda mu Rwanda biracyari ku kigero cyo hasi cyane.

Ibi bituma hasabwa imbaraga nyinshi zo kureshya  abashora imari yabo mu gucunga neza imyanda, cyane ko biri mu binaniza ba rwiyemeza mirimo bashaka kubishoramo imari.

Burengeya Paulin; umuyobozi wa company yitwa COPED, igamije kurengera ibidukikije no kwiteza imbere, yagize ati: “nibyo koko gushora imari byatugirira akamaro ariko turacyafite ingorane imwe y’uko ari urugamba turimo dusa naho turimo twenyine mukubyumva.”

“ dukeneye ko abantu benshi babyumva kimwe natwe abashaka gushoramo imari, ari naho hagaragara ko abantu batabyitabiye ari uko imyaka yose ishize tutarabona uruganda rw’imyanda mu Rwanda. Kandi iyo biza kuba ibintu bishorwamo imari nko gukora inzoga, kubaka uruganda rw’akawunga no kubaka ibindi…bari kuba barabikoze. Kuki rero batari babikora? Aho nanjye nabikubaza! Ni ukuvuga ko hari ikibazo!”

Kugira ngo ibyo abashoramari basaba bishoboke, bagaragaza ko hakwiye gushyirwamo imbaraga na leta, igashyiraho amategeko ajyanye n’imicungire inoze y’imyanda uhereye mu ngo z’abaturage.

Ku ruhande rw’abikorera bifuza gushoramo imari, amategeko akagena ko nabo bagaragaza umurongo nyawo byakorwamo, hakaziramo n’uruhare rw’umuturage mu ishyirwa mu bikorwa byabyo. Icyakora ni ibintu kugeza ubu bisa nk’ibikiri inyuma.

Gusa nubwo bikiri hasi, ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa.

Umwe yagize, ati: “nukuyishyira mu mifuka bagategereza imodoka zabugenewe zo gutwara imyanda nuko akayitanga ikajya gutunganywa cyangwa igashyikirizwa aho igomba kuba. Kuyiteranya utyo ni ugutera uburwayi mu baturage, icyiza rero nawe aba arinze umuryango we, nawe yirinze ndetse byaba ngombwa akayifata akayibika ahantu igenewe.”

Uretse kuba gucunga neza imyanda bigira uruhare mu kurengera ibidukikije, iyi myanda ishobora kubyazwa undi musaruro harimo n’ifumbire nayo ifite uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro no kurengera ubutaka kuko yo nta binyabutabire mva ruganda biba birimo.

@ Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Dec 9, 2022 - 13:36