Musanze-Muhoza: Abatuye mu kagari ka Cyabararika bavuga ko bavurwa n’amazi bita Amakera.

Abatuye mu murenge wa Muhoza mu kagari ka Cyabararika banywa amazi avubuka mu butaka yitwa ‘Amakera’, bemeza ko avura indwara zitandukanye. Nimugihe hari abahangayikishijwe nuko ayo mazi banywa yazabatera indwara kubera imyanda iyagaragaramo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi soko igiye gusukurwa ndetse busaba abaturage kutanywa ibyo babonye bibwira ko ari umuti.

kwamamaza

Abaturage bemeza ko Amazi y’amakera avubuka mu isoko iri mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza avura indwara zitandukanye zirimo kuba abasinze abagira bazima (...) ndetse ku buryo hari n’abanyamahanga baza kuyavoma.

 Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w'Isango Star, yagize ati:“ n’abasinzi barayanywa bakaba bazima kuko n’umugabo wanjye [ iyo yasinze] araza nkayamuvomera. Ni amazi meza kandi abantu benshi baraza bakayavoma. Baba baturutse za Gasanze, abanya-Kigali, Gisenyi ...ndetse n’abazungu baraza bakayavoma bakayatwara,hari n'abaza no kuhasura.”

 Undi ati: “Urabona ko maze kuyanywa nkaba ntari kureba neza?! Ubu umubiri uguwe neza! mbese ntacyo twakubwira kuri aya mazi, ni meza afite ubuziranenge.”

 Mu bigaragara aya mazi anyobwa n’abava mu ngeri zitandukanye mugihe aba akikijwe n’umwanda w’ibijugunywamo ku buryo hari n’abahangayikishijwe no kuba abantu bahandurira indwara ziterwa n’umwanda.

Abo bavuga ko hakorerwa isuku yihariye. Umwe, ati: “Njyewe nasaba ko baza tukahagirira isuku, hakubakwa, mbese hakagira umutekano ku buryo umuntu ahavoma aziko avomye ahantu hazima.”

 Undi ati: “Niba abantu bava hirya no hino baje kuvoma aya mazi, bagakwiye kuyabungabunga noneho naho hagakorerwa ubukerarugendo [abahasuye] bakishyura.” “ Umuntu iyo akandagiyemo imyanda ijyamo ndetse n’utwana tukaza gukarabiramo [koga].”

 Kamanzi Axelle; Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko aba baturage bakwiye kwitondera aya mazi bita umuti kuko atemejwe n’abaganga.

Kamanzi: “Inama tugirwa n’abaganga ni ukunywa amazi meza afite isuku. Ibyo turongera kubishimangira ko amazi anyobwa ari asukuye kuko iyo utizeye isuku yayo bitera indwara. Kuvuga ko avura ibi cyangwa biriya bishobora kugutera uburwayi bushobora kukubuza kwikorera imirimo yawe.”

 Anavuga ko  mu rwego rwo kubungabunga isuku no kunoza Musanze nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ku bufatanye n’abaturage ahari aya mazi hagiye gukorerwa isuku.

Ati: “Ubundi ahantu hose tuba tugomba kubungabunga isuku yaho kuko nta hantu na hamwe hagomba kugaragara umwanda. Mu by’ukuri, ku bufatanye n’abaturage bahatuye, tuba tugomba kuhakorera isuku kugira ngo ahantu hose habe hasa neza.”

 Ushingiye kubyo abaturage bavuga, bemeza ko aya mazi arimo umuti uvura cyangwa akabamo  irindi banga bitewe nuko bayaratira abatayazi.

Kuba bahagarika kuyakoresha nk’uko babisabwa n’ubuyobozi bw’kakarere ka Musange bisa n’ibidashoboka, nubwo hari abavuga ko nubwo bayanywa bagahita bumva impinduka mu mubiri wabo, ku rundi ruhande ashobora kubagiraho ingaruka mbi mu gihe kizaza.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Gzs3IGTESWY" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

   @ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze

 Sep 20, 2022 - 14:24