Twagize amahirwe yo kugirirwa icyizere cyo kuyobora - Uwimana Consolée Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Kuri uyu wa Gatanu, abagize inama y’Igihugu y’Abagore bahuriye mu nama isanzwe y’Igihugu y’Abagore ibaye ku nshuro ya 24, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’.

kwamamaza

Ni inama yibanda ku kuganira ku ruhare rw’abagore muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2, kurwanya ihohoterwa, kureba uko hashyirwa imbaraga mu gushishikariza abagore kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu n’ibindi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yabwiye abagore n’abakobwa bitabiriye iyi nama ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, umugore yakomeje kuba ku isonga mu kugera ku iterambere ry’Igihugu kandi akarindwa imbogamizi zose, yaba kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara.

Ibindi byakozwe birimo gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina no kurwanya igwingira byakomeje kuba ingamba zisangiwe na bose kugira ngo bicike burundu kandi umugore akomeze gutekana.

Minisitiri Uwimana yasabye Abanyarwandakazi kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho n’Igihugu.

Ati “Ndagira ngo nkangurire Abanyarwandakazi, twagize amahirwe yo kugirirwa icyizere cyo kuyobora, mpereye kuri mwe turi kumwe, gukomeze kubera bagenzi bacu urugero rwiza mu mikorere n’imyitwarire kuko hari abato benshi batwigira ho. Tubegere, tugire abo duherekeza tubasangize ubumenyi mu buryo butandukanye.”

Minisitiri Uwimana yasabye abagore n’abakobwa guharanira kuba urugero rwiza no kudatenguha Igihugu n’ubuyobozi bwabagiriye icyizere.

Ati “Nk’uko tubivuga, duharanire kudatesha agaciro uwakadusubije. Mureke dushyire hamwe, duharanire impinduka duhereye mu muryango, tuzagera ku Rwanda twifuza. Tuve mu magambo tujye mu bikorwa. Buri wese niyibaze kandi yisubize iki kibazo.”

Muri iyi nama hagaragajwe ibyagezweho mu mwaka 2024/2025 n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka 2025/2026.
Hanarebwe uruhare rw’Abanyarwandakazi mu iterambere ryabo, iry’umuryango n’iry’Igihugu, no kureba uruhare rw'umugore mu ishyira mu bikorwa rya NST2 n’iry’icyerekezo 2050.
 
 Sep 19, 2025 - 14:30