Bamwe mu banyarwanda ntibarakangukira kwivuza indwara z'amaso

Inzego z’ubuzima ziragaragaza ko n’ubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu buvuzi bw’amaso ugereranyije n’ahahise, hakiri inzitizi z’imyumvire ya bamwe mu banyarwanda bataraha agaciro kwivuza indwara zifata amaso, bityo ngo hakenewe ubukangurambaga buhuriweho n’inzego zose hadasigaye n’iz'ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

kwamamaza

Kugeza ubu imibare itangwa n’inzego z’ubuzima, igaragaza ko abatuye isi basaga miliyari 2 bazahajwe n’ibibazo byibasira amaso, nyamara ngo muri aba abangana na miliyari ni ukuvuga ½ bose bashobora kuvurwa bagakira, ngo haracyari benshi batabasha kubona ubuvuzi.

Ibi byatumye Umuryango mpuzamahanga ukurikirana ubuvuzi bw’amaso One Sight uza mu Rwanda, ndetse ngo ku bitaro by’akarere ka Nyarugenge baje gufasha kuziba icyuho cy’abahivuriza batabonaga neza ubuvuzi bw’amaso.

Tuzinde Vincent, Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda ati "ibi ni ibitaro bishya byari bikenewe kugirango bishobore kuba byafasha abaturage bo mu karere ka Nyarugenge nabo bashobore kwivuza, icyo dukora ni ukugirango turebe hamwe na Leta dufatanye kugirango tugeze ibikorwa by'ubuvuzi hafi n'umuturage aho atuye". 

Kuri Dr. Deborah Abimana, Uyobora ibitaro by’akarere bya Nyarugenge, avuga ko serivise bafashijwe kugeraho, yaziye igihe, ndetse ngo bateganya no kujya bamanuka bakegera ku baturage haba ku bigo nderabuzima n’aho batuye.

Ati "dufite ingamba zo kwegereza abaturage ubuvuzi n'ubwo biba byatangiriye mu bitaro bya Nyarugenge ariko no ku bigo nderabuzima aho bitaragera n'ahari abaturage dushobora gutekereza gushyiraho aho dushobora kuvurira abantu tubasanze aho batuye".  

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), Habimana Innocent umukozi w’iyi Minisiteri ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda, avuga ko hari impinduka ziganisha ku iterambere ry’ubuvuzi bw’amaso, ariko kandi ngo haracyakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu bukangurambaga.

Ati "impinduka zabaye nyinshi, serivise kuba zihari ni kimwe no kuba zitabirwa cyangwa zikora ni ikindi, bisaba imikoranire y'inzego zirenze rumwe bigamije kugirango turinde wa muntu wese wagumaga hariya atazi ko afite ikibazo kandi atanazi ko serivise zihari".

Nubwo ku bitaro by’akarere ka Nyarugenge kuvura amaso byatangiye mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, nta bikoresho bihagije byari bihari, ibyatumaga benshi mu bahivurizaga indwara z’amaso boherezwa ku yandi mavuriro, nyamara kuva mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, nyuma y'uko iyi serivise yongererewe ibikoresho birimo imashini zigezweho zifashishwa mu buvuzi bw’amaso, kugeza ubu bimaze kwakira abarwayi basaga 900 aho muri aba 10% gusa aribo boherejwe kuvurirwa ahandi, kuko indwara z’amaso yabo zari ku rugero rwo kubagwa, ni mu gihe kandi ubuvuzi bw'amaso ku bitaro bya Leta mu gihugu yemerewe kuvurirwa ku bwisungane mu kwivuza no ku bundi bwishingizi butandukanye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali 

 Nov 6, 2023 - 13:20